Nyuma y’umwaka umwe afunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Dr Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, yongeye guhamagazwa n’urukiko ku mpamvu zifitanye isano n’icyaha yari yarahamijwe.
Dr Pierre Damien wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda akanagira imyanya ikomeye mu buyobozi bukuru bw’Igihugu, yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni zigera muri 890 Frw.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwahamije uyu munyapolitiki icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, rwari rwanamusabye kwishyura imyenda abereyemo abantu zigera muri Miliyari 1,5 Frw.
Dr Pierre Damien watawe muri yombi tariki 03 Nyakanga 2020, yaje gufungurwa tariki 14 Ukwakira 2021 ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse ageze hanze amushimira byimazeyo ku bw’izi mbabazi.
Dr Damien afungurwa, yasabwe kwishyura abo yari abereyemo imyenda yose ari na bo bari batumye afungwa barimo abo yigeze guha sheki zitazigamiye.
Amakuru ahari ubu, dukesha ikinyamakuru Igihe, avuga ko Dr Pierre Damien yongeye guhamagazwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kubera ikirego cyatanzwe n’umwe mu bo yagombaga kwishyura ariko ntamwishyure.
Uwagombaga kwishyurwa na Dr Damien miliyoni 3,2 Frw, yiyambaje ubutabera nyuma yuko yanze kumwishyura ndetse ntagaragaze n’ubushake bwo kuzamwishyura.
Uyu wiyambaje Urukiko, asaba ko yishyurwa amafaranga ye ndetse n’ay’ubukererwe n’inyungu zayo n’indishyi z’akababaro.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamaze kwakira ikirego cy’uyu wishyuza Dr Pierre Damien mu rubanza mbonezamubano, rwamaze no kugena itariki ruzaburanishirizwaho, aho ruzaburanishwa mu cyumweru gitaha, tariki 02 Ugushyingo 2022.
RADIOTV10