Umuhanzi w’Indirimbo zaririmbiwe Imana, Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba, yagaragaje intimba ubwo yavugaga ku mafoto aherutse gucicikana yasinziriye mu kabari bivugwa ko yari yaganjijwe n’inzoga, anasobanura intandaro y’ayo mafoto.
Uyu muhanzi uri mu bubatse izina cyane mu Rwanda mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu minsi ishize hari amafoto amugaragaza yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yasinziriye mu kabari iruhande rwe hateretse icupa ry’inzoga.
Nyuma yuko hagiye hanze ayo mafoto, uyu muhanzi yashyize hanze amashusho asaba abantu kutayitaho, kuko kuyaha umwanya byaba ari ugupfusha ubusa umwanya wabo.
Ati “Kuva ku munsi ifoto yasohokeye kugera kuri uyu munsi, nta muntu urabinkubitira urushyi, nta n’urabintukira, ahubwo babimpera pole. Mbwire n’umuntu wabikoze ko yahombye.”
Avuga ko nubwo atazi intego y’uwakwirakwije ayo mafoto, ariko ko abashumba mu matorero anyuranye bakomeje kubimubwiraho.
Theo Bosebabireba avuga ko uwafashe ariya mafoto, yahengereye ubwo yafatwaga n’agatotsi avuye mu giterane yari yaririmbyemo, imvura ikagwa bakajya kugama muri kariya kabari yafotorewemo.
Avuga ko ikibabaje ari uko ibiterane ajyamo, aba ari no kwitanga kandi akagenda wenyine bityo ko iyo aza kuba ari kumwe n’undi muntu we wa hafi, atari gukorerwa biriya yakorewe.
Ageze kuri iyi ngingo y’umuntu wamufotoye, Theo Bosebabireba mu marira menshi, yagize ati “Umuntu wamfotoye yaza akaguca n’umutwe. Uriya muntu wamfotoye yaza akagusiga n’uburozi ku munwa usinziriye uri wenyine.”
Akomeza agira ati “Twugamye turi benshi, imvura ihise abantu barigendera. Wenda bafite n’ibindi, banagukuramo imyenda.”
Avuga ko icyatumye agatotsi kamwibira hariya bari bugamye, ari umunaniro yari afite, ati “Uzi ko igiterane nari mvuyemo nari naririmbye indirimbo zirenga 20, abantu bankomera bamvugiriza induru ngo kubita utababarira, ngo bukongera bugacya ariko ngiye ngenda njyenyine.”
Uyu muhanzi avuga ko uwakwirakwije ariya mafoto, byamuteye umutima mubi ku buryo agahinda byamuteye azakambukana no mu mwaka utaha wa 2023.
RADIOTV10
NAHO warikuba unyoye inzonga Imana ntiyagushinja icaha , idini niryo ryagushinja icaha kuko idini ntituzi icaha icarico , ICO vitæ ingaruka y’icaha Nico idini yita icaha, hari icaha ni kameremuntu Nico caha , Theogene wibere amahoro