Niyonizera Judithe wahoze ari umugore wa Safi Madiba, yagaragaje ko we n’umugabo we King Dust bakoranye ubukwe muri Gicurasi uyu mwaka, bagiye kwibaruka umwana wabo wa kabiri.
Amashusho yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga, Niyonizera Judithe yagaragaje atwite inda nkuru ari kumwe n’umugabo we King Dust ndetse n’imfura yabo.
Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Judithe wahoze ari umugore wa Safi Madiba, yagize ati “Ndagushimira Mana kuri byose wadukoreye.”
Ubu buheta bwa Judithe na King Dust, buje bugwa mu ntege imfura yabo y’umukobwa bibarutse muri Nzeri 2023, aho na bwo yari yashimiye Imana kuri ibi bitangaza yari ibakoreye.
Bagiye kwibaruka ubuheta bwabo nyuma y’amezi atanu bakoze ubukwe, aho babukoreye muri Canada basanzwe batuye mu ntangiro za Gicurasi 2025.
Judithe Niyonizera yari yarasezeranye na Safi Madiba muri 2017, mu buryo butunguranye, ndetse icyo gihe hanabaye imihango ya Kinyarwanda yo gusaba no gukwa.
Safi Madiba wari warasezeranye na Niyonizera, banajyanye muri Canada muri Gashyantare 2020, ariko nyuma biza kuvugwa ko umubano wabo wajemo kidobya, ndetse nyuma baza kwisunga Inkiko kugira ngo zibahe gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko.


RADIOTV10