Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

radiotv10by radiotv10
18/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko wakekwagaho kwica akubise ipiki Sibomana Emmanuel wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, na we yarashwe ahita apfa ubwo yageragezaga gucika inzego z’umutekano zari zimujyanye kwerekana ibyo yakoresheje muri ubu bugizi bwa nabi.

Uyu warashwe agahita apfa, ni Kabera Samuel w’imyaka 33 y’amavuko, warashwe ubwo yari ajyanywe na Polisi kugira ngo yerekane aho yahishe ibikoresho yakoresheje mu kwica Sibomama Emmanuel w’imyaka 57 wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru y’iraswa rya Kabera Samuel, tuyakesha ikinyamakuru Kigali Today nk’uko cyabitangaje mu butumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Nyakwigendera Sibomana Emmanuel yishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Ukuboza 2023 ubwo yari atashye iwe mu Mudugudu wa Abakina, Akagari ka Ruhumbi, Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Uyu Kabera Samuel wakekwagaho kwica nyakwigendera Sibomana Emmanuel wari warakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gishari, ubwo hari hagikomeje iperereza, ndetse akaba yarashwe agiye kwerekana ibikoresho yakoresheje muri ubu bugizi bwa nabi, mu rwego rw’iperereza.

Ikibazo cy’abakomeje guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kimaze iminsi kivugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho mu mezi ane ashize, hamaze kwicwa abagera muri batandatu.

Uretse uyu Sibomama Emmanuel wari utuye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu kwezi gushize, na bwo muri iyi Ntara hishwe Pauline Nduwamungu na we wari warakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yiciwe iwe mu Mudugudu wa Akabungo mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi, uwabikoze akamuca umutwe, igihimba akagishyira mu kimoteri cyo mu rugo iwe, umutwe ukaza kuboneka mu bwiherero aho wari wajugunywe.

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yatanze tariki 12 Ukuboza 2024 ubwo yakiraga indahiro za Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga, yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko ibi bigomba guhagarara, kandi ubutabera n’amategeko, bigakemura iki kibazo, bitaba ibyo hagakoreshwa ibindi.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Kuba uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho, icyo gihe amategeko, ubutabera bugomba gukoreshwa, nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara. Kwica abantu n’ubundi babuze ubutabera n’ubundi mu gihe cyose barabuze n’ubuzima, hakabaho na Politiki yaganisha ahongabo, ishaka kugirira nabi abantu barokotse bakabasanga mu ngo zabo bakabica, amategeko agomba gukora, nadakora hazakora ibindi. Ibyo kandi ndabyatuye ndabibabwiye, buri wese anyumve. Bigomba guhagarara.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Herekanywe 16 bakekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buzamurwa mu majwi y’abaturage

Next Post

Ubutumwa M23 yageneye abaturage bo mu gace gakungahaye nyuma yo kukabohoza

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa M23 yageneye abaturage bo mu gace gakungahaye nyuma yo kukabohoza

Ubutumwa M23 yageneye abaturage bo mu gace gakungahaye nyuma yo kukabohoza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.