Usengimana Danny wakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda no muri Afurika, wanabaye rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yabatirijwe muri Canada aho asigaye atuye n’umuryango we.
Usengimana Danny wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Isonga FC, Police FC, na APR FC, yakinnye no mu makipe yo hanze nka Singida Black Stars na Tersana Sporting Club yo mu Misiri.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Instagram, Danny yasangije abamukurikira amashusho abatirizwa mu mazi menshi, abiherekeresha n’ubutumwa bugaragaza ko yishimiye kwakira Yesu.
Yagize ati “No kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n’imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu Isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye.”
Muri Nyakanga 2023, ni bwo Usengimana yasanze umugore we muri Canada, nyuma yo gusa nk’usezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Uyu mugabo afatanyije na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ baherutse gufungura irerero ryigisha umupira w’amaguru bise ‘Bright Football Academy’, riherereye i Rugende mu Karere ka Kicukiro.


Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10