Uwari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Déo RUSANGANWA, ntakiri kuri uyu mwanya kubera izindi nshingano z’akazi ke ka gisirikare.
Mu kiganiro kigufi yahaye RadioTV10, twamubajije niba koko amakuru avuga ko atakiri mu nshingano zo kuyobora APR FC ari yo. Mu kudusubiza yagize ati “Hari ibyo ndi mu gutegura by’akazi kenshi, umwanya wa sport ni muke cyane, inshingano ni SG uri kuzikora.”
Ibi bisobanuye ko uwari usanzwe ari Umunyamabanga w’iyi kipe, Rtd Lt Col Vincent MUGISHA, uheruka gushyirwaho mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10, ari we ugiye kuba afashe inshingano zo kuyobora iyi kipe.
Brig Gen Déo RUSANGANWA wari Chairman wa APR FC yatangiye izi nshingano tariki ya 9 Ugushyingo 2024, akaba yari asimbuye Rtd Col Richard KARASIRA.
Mu gihe cy’umwaka yari amaze ayobora iyi kipe y’ingabo, yatwaranye na yo igikombe cya Shampiyona, igikombe cy’Amahoro ndetse n’igikombe cy’Intwari.
Brig Gen Déo Rusanganwa avuye muri izi nshingano asize APR FC ku mwanya wa 2 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho ikurikiye Police FC iyirusha amanota 4, gusa APR ikaba izigamye umukino umwe w’ikirarane.
Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10










