Anatole Nsengiyumva wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo z’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yari yaranayihamijwe, yapfiriye muri Niger, aho yajyanywe na bagenzi be ariko iki Gihugu kikabirukana, bakaba barabuze Igihugu kibakira.
Amakuru y’urupfu rwa Anatole Nsengiyumva yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, aho yaguye muri Niger.
Amakuru avuga kandi ko uyu mugabo wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko ari umwe mu bacuramugambi bayo, yapfuye azize uburwayi.
Ni umwe mu Banyarwanda umunani baburanishijwe n’Urukukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR) bakaza koherezwa muri Niger, ariko iki Gihugu kikaza gufata icyemezo cyo kubirukana, ubu bakaba batarabona ikibakira.
Anatole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi na Kibuye, yanigeze gukatirwa gufungwa burundu n’uru rukiko mu mpera za 2008.
Yahamijwe gukora Jenoside, aho yateguye umugambi wo kwica Abatutsi mu bice bitandukanye, birimo mu Mujyi wa Gisenyi, muri Kaminuza ya Mudende, no kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyundo.
Ibi bikorwa byose yabikoraga nk’umusirikare wari ukomeye, ndetse akaba yari umuyobozi ukuriye abasirikare mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
RADIOTV10