• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwashatse gusambanya Inka bakamutesha noneho bamusanze hejuru y’Ingurube yakuyemo ipantalo

radiotv10by radiotv10
06/12/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uwashatse gusambanya Inka bakamutesha noneho bamusanze hejuru y’Ingurube yakuyemo ipantalo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, haravugwa umusore ukurikiranyweho gusambanya itungo rigufi ry’ingurube nyuma yuko bamusanze ayubikiriye yambaye ubusa, aho bikekwa ko asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe dore ko yigeze no gufatwa agiye gusambanya inka bakamutesha.

Uyu musore watawe muri yombi, yafashwe na nyiri iri tungo mu gitondo yubikiriye iyi ngurube ari kuyisambanya yakuyemo ipantaro.

Ibi bivugwa ko byabaye ku munsi w’Imana ku Cyumweru tariki 04 Ukuboza 2022 nkuko byemezwa na nyiri iri tungo rigufi.

Yagize ati “Namaze kumubona, ndavuga ngo uri mu biki, ni bwo yahagurutse arambara.”

Uyu muturage avuga ko yahise yitabaza inzego, uyu musore ahita ajyanwa ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Undi muturage uvuga ko nyuma yo kuza kureba iyi ngurube, basanze ifite ibimenyetso ko imaze gusambanywa ndetse n’uyu musore bakaba barasanze imyanda y’iri tungo ku myenda yari yambaye.

Uyu muturage avuga ko iyi ngurube bikekwa ko yasambanyijwe n’uyu musore, yari yanegekaye ku buryo no guhaguruka byari byanze.

Undi muturage avuga ko uyu musore kandi yigeze gufatwa agiye gusambanya Inka kuko bamufashe yamaze kwiyambura, ndetse akaza gutabwa muri yombi.

Ndayisaba Jean Pierre uyobora Umurenge wa Runda wabereyemo iki gikorwa yatangaje ko uyu musore yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri station ya RIB ya Runda ndetse ko agomba gukorerwa ibizamini na muganga kugira ngo bamenye ko yasambanyije iri tungo koko.

Gitifu Ndayisaba kandi avuga ko ibivugwa ko uyu musore afite ikibazo cyo mu mutwe, agomba kuzakorerwa ibizamini kugira ngo bimenyekane niba koko agifite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Umunyabigwi muri ruhago y’Isi yagaragaye akora igikorwa kigayitse cy’umujinya w’umuranduranzuzi

Next Post

M23 yafashe icyemezo gitunguranye ku byemezo yafatiwe i Luanda

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
M23 yafashe icyemezo gitunguranye ku byemezo yafatiwe i Luanda

M23 yafashe icyemezo gitunguranye ku byemezo yafatiwe i Luanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.