Mark Clattenburg wahoze ari umusifuzi muri shampiyona y’u Bwongereza (English Premier League Mark) yavuze ko bimwe mu byatumye ahunga Igihugu cya Misiri yari yarahawemo akazi, harimo amagambo akomeretsa yabwiwe arimo no kwitwa umutinganyi.
Uyu Mwongereza w’imyaka 47, yari amaze iminsi yakira ubutumwa bw’amagambo asesereza, arimo ayo yabwiwe na Perezida w’ikipe ya Zamalek, Mortada Mansour.
Uyu Mortada Mansour yakunze kwibasira Clattenburg amushinja kuba abasifuzi aha inshingano basifurira nabi ikipe ye ya Zamalek bakayiba.
Uyu wabaye umusifuzi mpuzamahanga, avuga ko mu magambo mabi yabwiwe n’uyu muyobozi w’ikipe ya Zamalek harimo kuba yaragaruka ku gutandukana n’umugore we akayoboka inzira y’ubutinganyi.
Clattenburg yafashe icyemezo cyo kuva byihuse mu Misiri ku bw’impamvu z’umutekano we dore ko n’abafana ba Zamalek batari bamworoheye, bigatuma agira impungenge ku mutekano we yabonaga ugeramiwe.
Hari n’abavuga ko mu byatumye Clattenburg ava mu Misiri, harimo no kuba atarabashije kuzamura urwego rw’imisifurire muri iki Gihugu yari ikomeje kugaragaramo ibibazo.
Avugwaho kandi kuba abasifuzi yahaga inshingano zo gusifura imwe mu mikino ya shampiyona, hari abayobozi babyivangagamo bakabihindura.
Ikindi kivugwa ni ukuba Clattenburg wari warahawe akazi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru wa Misiri ku mushahara w’ibihumbi 32€, yari amaze amezi abiri adahembwa.
Clattenburg wahagaritse gusifura imikino ya Premier league muri 2017 nyuma y’imyaka 13, yabaye umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA. Umwe mu mikino ikomeye yayoboye harimo uwa nyuma wa Euro ya 2016 yatwawe na Portugal ya Cristiano Ronaldo.
Faustin MUGENZI
RADIOTV10