Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yatabarije ikipe ya Kiyovu Sports iri mu bihe bigoye bishingiye ku mikoro, agahamagarira abakunzi ba ruhago “gukanda akanyenyeri”-kuyikusanyiriza amafaranga, kugira ngo itamanuka.
Munyakazi Sadate yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X akunze gukoresha cyane arunyuzaho ibitekerezo binyuranye.
Yatangiye agira ati “Niba uri umu Sportif ukaba uzi umupira w’amaguru, wakagombye gukanda akanyenyeri ka Kiyovu Sports maze ikava mu bihe bikomeye irimo.”
Sadate yakomeje agira ati “Iyo uri umugabo wifuza guhangana n’abagabo, nta mugabo wo guhangana n’abana, Kiyovu Sports ni umugabo muri ruhago nyarwanda mureke tuyifashe itagenda tukabura umugabo wo guhangana na we.”
Munyakazi Sadate yakomeje agaragaza ko ku giti cye, agiye gufasha iyi kipe yakunze kuvugwaho ihangana rikomeye hagati yayo n’ikipe akunda ya Rayon Sports yanigeze kuyobora.
Ati “Njyewe ndi umu Sportif w’umu-Rayon ariko kandi Sport si intambara, ahubwo ni uguhigana buri wese ashaka intsinzi itugeza ku byishimo. Kiyovu igiye naba mbuze umukambwe twabanye imyaka myinshi, ntutume igenda.”
Sadate kandi yaboneyeho gushimira Ndorimana Jean François Régis ukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi kipe ya Kiyovu ibashe kubona uko yitwara muri ibi bigoye irimo.
Ikipe ya Kiyovu Sports ubu iri mu ibara ry’umutuku ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, aho iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24 ikurikiwe n’ikipe imwe ari yo Vision FC yo ifite amanota 19.
RADIOTV10