Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwigeze kuyobora Rayon aratabariza ikipe ikomerewe ikunze guhangana n’iyo yayoboye

radiotv10by radiotv10
15/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uwigeze kuyobora Rayon aratabariza ikipe ikomerewe ikunze guhangana n’iyo yayoboye
Share on FacebookShare on Twitter

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yatabarije ikipe ya Kiyovu Sports iri mu bihe bigoye bishingiye ku mikoro, agahamagarira abakunzi ba ruhago “gukanda akanyenyeri”-kuyikusanyiriza amafaranga, kugira ngo itamanuka.

Munyakazi Sadate yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X akunze gukoresha cyane arunyuzaho ibitekerezo binyuranye.

Yatangiye agira ati “Niba uri umu Sportif ukaba uzi umupira w’amaguru, wakagombye gukanda akanyenyeri ka Kiyovu Sports maze ikava mu bihe bikomeye irimo.”

Sadate yakomeje agira ati “Iyo uri umugabo wifuza guhangana n’abagabo, nta mugabo wo guhangana n’abana, Kiyovu Sports ni umugabo muri ruhago nyarwanda mureke tuyifashe itagenda tukabura umugabo wo guhangana na we.”

Munyakazi Sadate yakomeje agaragaza ko ku giti cye, agiye gufasha iyi kipe yakunze kuvugwaho ihangana rikomeye hagati yayo n’ikipe akunda ya Rayon Sports yanigeze kuyobora.

Ati “Njyewe ndi umu Sportif w’umu-Rayon ariko kandi Sport si intambara, ahubwo ni uguhigana buri wese ashaka intsinzi itugeza ku byishimo. Kiyovu igiye naba mbuze umukambwe twabanye imyaka myinshi, ntutume igenda.”

Sadate kandi yaboneyeho gushimira Ndorimana Jean François Régis ukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi kipe ya Kiyovu ibashe kubona uko yitwara muri ibi bigoye irimo.

Ikipe ya Kiyovu Sports ubu iri mu ibara ry’umutuku ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, aho iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24 ikurikiwe n’ikipe imwe ari yo Vision FC yo ifite amanota 19.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 5 =

Previous Post

Ishuri rya Gisirikare ryizemo Ian na Brian Kagame ryasojwemo amasomo n’abandi Banyarwanda

Next Post

Hatanzwe umucyo ku nyandiko yazamuye impaka y’Ikigo cy’Imisoro ku bijyanye n’imihango y’ubukwe

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku nyandiko yazamuye impaka y’Ikigo cy’Imisoro ku bijyanye n’imihango y’ubukwe

Hatanzwe umucyo ku nyandiko yazamuye impaka y’Ikigo cy’Imisoro ku bijyanye n’imihango y’ubukwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.