Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda yahamijwe ibiganisha ku gusambanya ku gahato umukozi wo mu rugo

radiotv10by radiotv10
02/11/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda yahamijwe ibiganisha ku gusambanya ku gahato umukozi wo mu rugo
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, wari wagizwe umwere ku byaha birimo ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo, ubu yagihamijwe akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri isubitse.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwaburanishije ubujurire bw’Ubushinjacyaha butari bwanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwagize umwere Dr Kayumba.

Urukiko Rukuru nyuma yo kumva ubujurire bw’Ubushinjacyaha n’impamvu zabwo ndetse n’ibyatangajwe mu maburanisha, rwanzuye ko Kayumba Christopher, ahamwa n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ni icyaha yakoreye uwari umukozi we wo mu rugo, aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko yagikoze mu bihe bitandukanye.

Uru rukiko kandi rwahanaguyeho Dr Kayumba icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite imyaka 18 ndetse n’icy’ubwinjiracyaha muri iki cyaha, yakekwagaho gukorera uwari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda.

Urukiko Rukuru rwategetse ko Dr Kayumba ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka, ndetse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 250 Frw.

Uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaza guhagarikwa, yari yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Gashyantare uyu mwaka.

Dr Kayumba mu miburanire ye, yakunze guhakana ibyaha yashinjwaga, avuga ko bitabayeho ahubwo ko bigamije kumucecekesha ngo kuko yari amaze kwinjira muri Politiki kandi ngo avuga ibitagenda.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ayinyaaaaaa says:
    2 years ago

    Welcome in politics Dor.kayumba

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + thirteen =

Previous Post

Menya ubwoko bw’indwara yandurira mu mibinano bwasanganywe Abanyarwanda benshi kurusha ubundi

Next Post

Icyatumye umuhanzi w’ikirangirire atera utwatsi miliyari 5Frw yo kuririmbira i Dubai cyamenyekanye

Related Posts

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

IZIHERUKA

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye umuhanzi w’ikirangirire atera utwatsi miliyari 5Frw yo kuririmbira i Dubai cyamenyekanye

Icyatumye umuhanzi w’ikirangirire atera utwatsi miliyari 5Frw yo kuririmbira i Dubai cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.