Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Uwimana Soulaiman Emmanuel uheruka gutandukana na AS Muhanga yafashe umwanzuro wo kujya mu cyiciro cya kabiri

radiotv10by radiotv10
19/10/2021
in SIPORO
0
Uwimana Soulaiman Emmanuel uheruka gutandukana na AS Muhanga yafashe umwanzuro wo kujya mu cyiciro cya kabiri
Share on FacebookShare on Twitter

Uwimana Soulaiman Emmanuel “Nsoro Tiote” wakiniye amakipe atandukanye arimo AS Kigali, Etincelles FC na Musanze FC yafashe umwanzuro wo kujya muri Rwamagana City iri mu cyiciro cya kabiri cy’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda asinyayo amasezerano y’umwaka umwe.

Uwimana wari usoje umwaka umwe muri AS Muhanga yanamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, yanyuze ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko afashe umwanzuro wo kujya mu ikipe iri mu karere ka Rwamagana, akarere avukamo muri gahunda yo kwegera umuryango we (umugore n’umwana) ndetse no kugerageza kureba ko yakora amateka agafatanya na bagenzi be bakayizamura mu cyiciro cya mbere.

Uwimana Emmanuel watangiriye umupira w’amaguru muri Centre Sportif de Rwamagana, yaje kubengukwa n’abatoza ba Academy ya FERWAFA (Isonga FC) muri 2009 amaramo imyaka itatu (3). Muri 2012 yaje gushimwa na Kayiranga Baptiste amujyana muri Kiyovu Sport akinamo igice cya kabiri cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2012-2013.

May be an image of 2 people, people playing football, people standing and grass

Uwimana Soulaiman Nsoro Tiote (Iburyo) ubwo AS Muhanga yahuraga na Rayon Sports…ahanganye na Habimana Hussein (20) 

Shampiyona 2012-2013 irangiye yahise anyarukira muri AS Kigali ubwo yari igitozwa na Cassa Mbungo Andre. Uyu musore yaje kugenda agira ibibazo by’imvune zikomeye bigera n’aho ajya kubagwa. Nyuma yaje gutizwa muri Etincelles FC mbere yo kugarurwa muri AS Kigali hagati muri shampiyona 2015-2016 mbere yo kujya muri Espoir FC kuko imyaka ine yari afitanye na AS Kigali yari irangiye.

Nyuma yo kuva muri AS Kigali, Uwimana yahise agana muri Espoir FC mu 2017 asinyayo amasezerano y’umwaka umwe (2017-2018). Nyuma asoje nibwo yahise ajya muri Sunrise FC asinya imyaka ibiri. Gusa ntabwo iyo myaka yayimaze muri Sunrise FC kuko yahamaze umwe (2018-2019) undi wa 2019-2020 awukina muri FC Musanze.

Nyuma yo gusoza 2019-2020 muri FC Musanze, Uwimana yahise akina umwaka w’imikino 2020-2021 muri AS Muhanga, ikipe avuyemo agana muri Rwamagana City.

May be an image of 4 people, people playing football, people standing and grass

Uwimana Soulaiman Nsoro Tiote (Imbere) ubwo yari muri AS Muhanga mu mwaka w’imikino 2020-2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

10 SPORTS: Habib Beye na Sam Allardyce baravutse…inama ya IOC yemeye umukino wa Basketball nk’umukino Olempike

Next Post

Isukari idasanzwe yatumye Mulutin ’Micho’ Sredojevic watoje Amavubi akatiwe imyaka 5

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Isukari idasanzwe yatumye Mulutin ’Micho’ Sredojevic watoje Amavubi akatiwe imyaka 5

Isukari idasanzwe yatumye Mulutin ’Micho’ Sredojevic watoje Amavubi akatiwe imyaka 5

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.