• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uwitabiriye Miss Rwanda wamaze kwinjira mu masiganwa y’imodoka ari mu byishimo

radiotv10by radiotv10
01/04/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Uwitabiriye Miss Rwanda wamaze kwinjira mu masiganwa y’imodoka ari mu byishimo
Share on FacebookShare on Twitter

Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017, ubu akaba yarinjiye mu marushanwa yo gusiganwa ku modoka, ari mu byishimo nyuma yo kwinjira mu mikorenire yo kwamamaza ibikorwa bya kompanyi icuruza imodoka.

Kompanyi ya Caracarbaba isanzwe icuruza imodoma zirimo n’izikoresha amashanyarazi, yatangaje ko yamaze gushyiraho “Umuvugizi wamamaza ibikorwa, akaba umunyarwandakazi wa mbere utwara imodoka mu marushanwa yo gusiganwa, Queen Kalimpinya.”

Iyi kompanyi yakomeje ivuga ko uyu Munyarwandakazi w’imyaka 26 y’amavuko, ari we gitsinagore wenyine w’umushoferi mu marushanwa ya rally kuva mu 2022.

Iti “Kumugira umuvugizi wa mbere wamamaza ibikorwa bya CARCARBABA, bishingiye ku muhate wa Kalimpinya ari na wo wa CARCARBABA.”

Muri iyi mikoranire, Miss Kalimpinya azajya yamamaza imodoka zicuruzwa n’iyi kompanyi ari zo Dongfeng HUGE ndetse na T5 HEV.

Miss Kalimpinya na we yahise agira icyo avuga kuri iyi mikoranire ye n’iyi kompanyi, yayishimiye kuba yamuhisemo kugira ngo bakorane.

Yagize ati “Mwakoze Caracarbaba kuba mwampisembo nka brand ambassador! Mfite umuhate kandi nishimiye kuzabahagararira neza ku bw’imodoka za DongFeng.”

Iyi kompanyi kandi iherutse gutangaza ko Mukansanga Rhadia Salma, usanzwe ari umusifuzikazi mpuzamahanga, yayiguriye imodoka yo mu bwoko bwa Dongfeng HUGE ikoresha lisanzi n’amashanyarazi icyarimwe [Hybrid].

Miss Kalimpinya yagizwe Brand Ambassador wa kompanyi icuruza imodoka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − two =

Previous Post

Menya igipimo gishimishije ubukungu bw’u Rwanda bwagiye buzamukaho buri mwaka kuva mu 1994

Next Post

Iburengerazuba: Umuhanda Ngororero- Muhanga ubu nturi nyabagendwa

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Iburengerazuba: Umuhanda Ngororero- Muhanga ubu nturi nyabagendwa

Iburengerazuba: Umuhanda Ngororero- Muhanga ubu nturi nyabagendwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.