Umwe mu bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda akaba akuriye abafana b’ikipe ya AS Kigali, Nshimiye Joseph ukekwaho ubwambuzi bushukana ariko akaba yari yaranze kwitaba RIB ikamutumaho ariko akabanza kwinangira, yageze aho arayitaba ahita atabwa muri yombi.
Nshimiye Joseph ukunze kugaragara cyane iyo ikipe ya AS Kigali yitegura imikino ikomeye, ayivugira anavugira abafana bayo, yari amaze iminsi ashakishwa ndetse anatumizwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko yarinangiye, aho byavugwaga ko yihishahishaga.
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, amakuru yamenyekanye ko uyu mugabo ubu ari mu maboko ya RIB nyuma yo kuyitaba.
Nkuko byemejwe n’ Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yavuze ko Nshimiye Joseph yishyikiriye uru rwego ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023.
Dr Murangira wagarutse ku kuba Nshimiye Joseph yari yinangiye kwitaba RIB ndetse agasabwa kuyishyikiriza, yavuze ko “ubutumwa bwamugezeho” akagera aho akitaba.
Nshimiye Joseph ukurikinywe hamwe n’abandi bantu babiri bo bari baramaze no gutabwa muri yombi, ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe uru rwego ruri gukora dosiye kugira ngo ruzayishyikirize Ubushinjacyaha busuzume niba buzabaregera inkiko ubundi bubikore.
Babiri bakurikiranywe hamwe na Joseph, ni Barahinguka Serge ndetse na Ntambara Pierre Celestin, bose bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.
Ni icyaha bakekwaho gukora bitwikiriye ikigo cyabo kitwa Gold Planning Artificial Intelligence, aho bashishikarizaga abantu gushoramo imari babizeza ibitangaza by’inyungu zidasanzwe ariko bagaheba, bikarangira aba bagabo biririye ayo mafaranga.
RADIOTV10