Umubyinnyi Titi Brown ukurikiranywego icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utujuje imyaka y’ubukure, yitabye Urukiko yambaye impuzankano y’imfungwa y’iroza ngo aburane ku bujurire bwe ariko ataha ataburanye.
Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown wamamaye mu byo kubyina indirimbo zigezweho, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, kugira ngo aburane ku bujurire bwe ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Titi Brown yageze ku cyicaro cy’uru Rukiko ruherereye i Nyamirambo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yambaye impuzankano y’imfungwa zitarakatirwa y’ibara ry’iroza, inkweto z’umukara ndetse n’amasogisi y’umweru ndetse n’amapingu.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, cyafashwe mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2022, ariko ahita akijuririra.
Si ubwa mbere yari agiye kuburana ubu bujurire bwe ariko urubanza rugasubikwa dore ko rusubitswe ku nshuro ya gatatu, zirimo iheruka yo ku ya 08 Gashyantare 2023.
Kuri iyi nshuro bwo rwasubitse ku busabe bw’umunyamategeko umwuganira Me Elias Mbonyimpa, wavuze ko atigeze abona umwanya wo kubonana n’umukiliya we ngo bategure urubanza.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise rusubika uru rubanza rurwimurira tariki 14 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe 2023.
RADIOTV10