• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uzwi muri Volleyball y’u Rwanda wanakiniye Ikipe y’Igihugu yasezeye hanamenyekana impamvu

radiotv10by radiotv10
24/01/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uzwi muri Volleyball y’u Rwanda wanakiniye Ikipe y’Igihugu yasezeye hanamenyekana impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Mukunzi Christophe, umwe mu beza mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, wanabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, yatangaje ko ahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga nyuma y’uko agiye gukomereza ubuzima mu mahanga.

Umukinnyi Mukunzi Christophe, ubu ubarizwa mu Gihugu cya Canada, yatangaje ko ahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga.

Mukunzi Christophe wakiniye amakipe atandukanye yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze, yabaye umwe mu bakinnyi b’ibihangange mu mukino wa Volleyball.

Yatangiye gukina ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, nyuma aza gukomereza mu makipe azwi mu Rwanda nka KVC, ndetse muri 2008 ahamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu y’abato.

Mu mwaka wa 2010 yajyanye n’ikipe y’ingimbi mu Gihugu cya Brazil n’umutoza Paulo, aho yazamuriye urwego kuko ari bwo yatangiye urugendo nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Nyuma yo gukinira ikipe y’Igihugu y’ingimbi yakinnye irushanwa rya Afurika muri Libya, amakipe yo muri iki Gihugu yaramubengutse ahita anabona ikipe ya Tersana y’i Tripoli, yamusinyishije amasezerano y’umwaka umwe.

Mu mwaka wa 2011 yakiniye ikipe ya Blida, nyuma y’umwaka umwe ajya muri Qatar, aza no kujya gukina muri Türkiye no muri Jordania.

Mu Rwanda yakiniye amakipe nka KVC, Gisagara, APR, Kepler, UTB, REG, ndetse menshi muri aya makipe akaba yaranayabereye kapiteni.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 1 =

Previous Post

M23 yagaragaje gihamya ko yahanuye imwe mu ndege za FARDC zari ziyirembeje

Next Post

Kirehe: Amafaranga batswe na Gitifu na SEDO bategereje icyo bayatangiye baraheba

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Kirehe: Amafaranga batswe na Gitifu na SEDO bategereje icyo bayatangiye baraheba

Kirehe: Amafaranga batswe na Gitifu na SEDO bategereje icyo bayatangiye baraheba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.