Thursday, April 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

V/Mayor waringanye Umunyamakuru: Ati “Nta gisubizo nari mfite”, Meya ati “Ni ikosa ry’akazi”

radiotv10by radiotv10
31/05/2022
in MU RWANDA
2
Musanze: V/Mayor yabajijwe ikibazo n’Umunyamakuru araruca ararumira ahita ahindukira amwereka mu mugongo arigendera

Yabanje aramwumva arangije aramuringana

Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagize icyo avuga ku mashusho agaraza Umwungirije aringana umunyamakuru wamubajije ikibazo aho kumusubiza akicecekera ndetse agahita yigendera, mu gihe nyiri kubikora we yavuze ko yabajijwe ikibazo atari afitiye igisubizo.

Aya mashusho yasakaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, agaragaza Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle ari kubazwa n’itangazamakuru atunzwe microphones zirimo iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Muri iki kiganiro yariho agirana n’Itangazamakuru, Umunyamakuru umwe amubaza ikibazo cyerekeye bamwe mu Banyarwanda bo mu Cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Shingiro bubakiwe inzu ariko zigatangira kwangirika zitarazuza n’umwuka.

Umunyamakuru agira ati “murabafasha iki ngo bongere bayasubiremo ko bari bayishimiye?”, uyu muyobozi aho kumusubiza agakomeza kwirebera nk’utigeze yumva ikibazo, umunyamakuru akonera akamusubiriramo, umuyobozi akongera akaruca akarumira, ari nab wo ahita amushimira, undi agahita ahindukirana imbaraga akigendera.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yavuze ko iyi myitwari y’umwungirije bayifata nk’ikosa ry’akazi kuko ngo byaba kuri buri wese.

Yagize ati “Turabifata nk’ikosa umuntu ashobora gukora mu kazi wenda atafashe n’umwanya wo kuyitekerezaho, bishobora gushyikira uwo ari we wese.”

Ramuli yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Akarere icyo bashobora gukora ari ukuganiriza uyu mugenzi wabo kugira ngo atazasubira.

Ati “Wenda hakaza n’ubujyanama ku byakurikira atari byo byari bikwiriye muri icyo gihe, itagakwiye no kuba yakongera.”

Gusa bamwe mu batanze ibitekerezo ku nkuru yanditswe na RADIOTV10 kuri uyu Mbere, bakomeje kuvuga ko umuyobozi nk’uyu usuzugura itangazamakuru anirebera ko hari Camera, bigaragaza ibyo akorera abaturage basanzwe.

Hakaba hari n’amakuru avuga ko uyu muyobozi na we ubwe wigeze kuba Umunyamakuru atari ubwa mbere aringanye itangazamakuru muri ubu buryo.

Yahise ahindukira arigendera

 

“Yambajije ikibazo ntafitiye igisubizo mpitamo guceceka”

Uyu muyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Axelle Kamanzi, yavuze ko kiriya kibazo cy’umunyamakuru yanze gusubiza, yakibajijwe nyuma y’ibindi byinshi yari amaze kubazwa birimo iby’inda ziterwa abangavu ndetse n’ibindi bijyanye n’imibereho y’abaturage.

Ngo ubwo yariho atekereza kuri ibyo bibazo yari amaze kubazwa no gusubiza, nib wo yabajijwe iki cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Shingiro, ako kanya igisubizo cyacyo nticyahita kiza.

Yagize ati “Ako kanya nari ndi gutekereza ku bibazo by’igwingira, inda ziterwa abangavu n’ibindi. Mu by’ukuri sinahise ntekereza kuri icyo […] Yambajije ikibazo ntafitiye igisubizo mpitamo guceceka kugira ngo ntekereze ku byo nza kumusubiza.”

Gusa muri ayo mashusho, uyu muyobozi agaragara nyuma yo kwanga gusubiza Umunyamakuru, ahita ahindukirana ibakwe agahita agenda.

Bame mu bakora umwuga w’itangazamakuru, bagaragaje ko imyitwarire y’uyu muyobozi ari kimwe mu bihamya ko abakora uyu mwuga badahabwa agaciro bakwiye ndetse bakavuga ko bishimangira ikibazo kiri mu burenganzira bwo guhabwa amakuru.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Hagenimana says:
    4 years ago

    Tekereza nawe ukoreye ibyo umunyamakuru umuturage niwe yatega amatwi uvuye iyo mucyaro

    Reply
    • BAVUGUKULI JEAN ERIC says:
      4 years ago

      Nawe nubona inshingano zisaba kubazwa amaraporo menshi uzaba ubimenya

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 3 =

Previous Post

Rwanda& DRCongo: Ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu byatangiye

Next Post

Abanyarwanda ntibakibonye Sadio Mane, bitunguranye  umukino w’u Rwanda Vs Senegal wajyanywe ahandi

Related Posts

Ukekwaho kwiba mudasobwa z’Ikigo cy’Ubuzima wagaragaye mu mashusho ya camera z’umutekano yafashwe

Ukekwaho kwiba mudasobwa z’Ikigo cy’Ubuzima wagaragaye mu mashusho ya camera z’umutekano yafashwe

by radiotv10
15/04/2026
0

Ukekwaho kwiba mudasobwa ebyiri z’Ikigo cy’Ubuzima cya Buyoga mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo wagaragaye mu mashusho yafashwe...

Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby’ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby’ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

by radiotv10
15/04/2026
0

Itegeko rishyiraho Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda (National Defence University-Rwanda/NDU-R), riteganya ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u...

Umunyarwanda wamamaye ku mbuga nkoranyambaga wirukanywe muri America bwa mbere arigaragaje

Breaking News: Charges Announced Against Eric Semuhungu

by radiotv10
15/04/2026
0

The Rwanda Investigation Bureau (RIB) has announced that Eric Semuhungu, who was recently arrested, is being investigated for three crimes,...

The Truth About Weight Loss: Why Starving and Shortcuts Won’t Get You the Body You Want

The Truth About Weight Loss: Why Starving and Shortcuts Won’t Get You the Body You Want

by radiotv10
15/04/2026
0

In a world where social media is filled with “perfect bodies” and quick transformation videos, it’s easy to feel like...

Rwanda’s new Digital ID registration officially kicks off in Kigali

Number of Kigali residents registered for the digital ID announced, and next steps for those who missed it

by radiotv10
14/04/2026
0

The City of Kigali authorities have announced that 98% of its residents have registered and been photographed in order to...

IZIHERUKA

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi
AMAHANGA

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

by radiotv10
15/04/2026
0

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

15/04/2026
AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

15/04/2026
Ukekwaho kwiba mudasobwa z’Ikigo cy’Ubuzima wagaragaye mu mashusho ya camera z’umutekano yafashwe

Ukekwaho kwiba mudasobwa z’Ikigo cy’Ubuzima wagaragaye mu mashusho ya camera z’umutekano yafashwe

15/04/2026
Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby’ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby’ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

15/04/2026
DRC: Abasirikare ba FARDC batangiye gukuramo akabo karenge, abagera ku 1.000 bahunze urugamba

Hasinywe amasezerano ashobora gutuma abasirikare 3.000 ba FARDC bafashwe na AFC/M23 bashyikirizwa Leta ya Congo

15/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyarwanda ntibakibonye Sadio Mane, bitunguranye  umukino w’u Rwanda Vs Senegal wajyanywe ahandi

Abanyarwanda ntibakibonye Sadio Mane, bitunguranye  umukino w’u Rwanda Vs Senegal wajyanywe ahandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.