Abanyamakuru ba RADIOTV10 bakora ikiganiro cya mbere cya siporo mu Rwanda, Urukiko rw’Imikino ndetse n’abakora mu bindi biganiro bya Siporo kuri RADIOTV10, bafitiye abakunzi ba Radio 10 akandi gashya kabaganisha mu Gikombe cy’Isi cyegereje.
Mu minsi ishize, Aba banyamakuru b’Urukiko rw’Imikino, binjije Abanyarwanda mu gikombe cy’Isi kibura iminsi micye ngo gitangire.
Mu kiganiro cyabaye tariki 10 Ukwakira 2022, abanyamakuru b’iki kiganiro ndetse n’abandi bakora mu biganiro bya siporo kuri RADIOTV10, bagaragarije udushya bahishiye Abanyarwanda mu gihe cy’igikombe cy’Isi kizatangira tariki 20 Ugushyingo 2022.
Icyo gihe kandi RADIOTV10 n’ubuyobozi bwayo, bwamenyesheje Abaturarwanda ko Radio 10 izabagezaho imikino yose y’Igikombe cy’Isi uko ari 64.
Abashoramari mu bigo bikomeye ndetse n’ibyoroheje na ba rwiyemezamirimo, bamenyeshekwe ko uwifuza kwamamaza ibikorwa bye muri ibi bikorwa byo kogeza imikino y’igikombe cy’Isi, bazagabanyirizwa kuri 50% y’igiciro cyari gisanzweho.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, abanyamakuru bo mu biganiro bya Siporo kuri Radio 10, nanone barapfundura agaseke k’aho imyiteguro y’igikombe cy’Isi.
Igikombe cy’Isi kizahuriramo amakipe y’Ibihugu byose by’Isi, abavuga indimo zose ndetse kikazanakurikirwa n’abo mu Bihugu byose bakoresha indimi zitandukanye.
Abanyamakuru ba RADIOTV10 kuva kuri Kazungu, Biganiro Antha ndetse na Claude Hit, barakwinjiza mu Gikombe cy’Isi, mu ndimo zose zikoreshwa na benshi ku Isi.
Muri iki kiganiro kandi, hakiriwe abafatanyabikorwa biyemeje kuzakorana na RADIOTV10 mu bikorwa by’iyamamazabikorwa mu gihe cy’imikino y’igimbe cy’Isi, barimo DSTv; kompanyi icuruza serivisi z’isakazamashusho n’ibikoresho bijyana naryo, ari na yo rukumbi izerekana imikino y’gikombe cy’Isi yose uko ari 64.
Hanakiriwe Kaminuza ya East African University Rwanda, ikaba imwe muri Kaminuza za mbere zitanga uburezi bufite ireme kandi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10