• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

VOLLEYBALL: Gisagara VC na RRA nizo zatwaye igikombe cyo kwibuka

radiotv10by radiotv10
28/06/2021
in SIPORO
0
VOLLEYBALL: Gisagara VC na RRA nizo zatwaye igikombe cyo kwibuka
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yatwaye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abari abanyamuryango ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Gisagara VC yatwaye igikombe mu cyiciro cy’abagabo mu gihe RRA yatwaye iki gikombe mu cyiciro cy’abagore.

Gisagara Volleyball yatwaye igikombe itsinze REG VC amaseti 3-1. Gisagara VC yari yageze ku mukino wa nyuma ibanje gutsinda UTB VC amaseti 3-2 muri ½ cy’irangiza.

Image

Gisagara VC bishimira igikombe cyo kwibuka 2021

Image

Mukunzi Christophe (13) wa UTB ubwo yari ahanganye na Gisagara VC muri 1/2 cy’irangiza

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club (RRA WVC) yatsinze APR WVC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma. RRA yageze ku mukino wa nyuma ibanje gutsinda Nairobi Water amaseti 3-0 muri ½ cy’irangiza.

Mu gutanga ibihembo, Gisagara VC yahawe igikombe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 FRW) mu gihe REG VC yahawe miliyoni imwe (1,000,000 FRW) naho UTB VC ifata ibihumbi magana atanu (500,000 FRW).

Mu cyiciro cy’abagore naho RRA WVC yahawe igikombe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 FRW), APR WVC ihabwa miliyoni imwe (1,000,000 FRW) naho Nairobi Water ifata ibihumbi magana atanu (500,000 FRW).

Image

Sibomana Placide Madison (14) mu kirere ahanganye na Gisagara VC

Image

Image

Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club yatwaye igikombe mu bagore

Image

UTB Women Volleyball Club niyo isanzwe yiharira ibikombe ariko ntabwo yabashije gutambuka

Image

Makuza Bernard wabayeho perezida wa sena na minisitiri w’intebe ari mu banyacyubahiro bakurikiye imikino ya nyuma muri Kigali Arena

Image

Gisagara Volleyball Club yo mu ntara y’amajyepfo niyo yatwaye igikombe cy’uyu mwaka

Image

Image

UTB Volleyball Club yatsindiwe muri 1/2 bityo isoza ku mwanya wa gatatu mu irushanwa rusange

Image

APR Women Volleyball Club yasoje ku mwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagore

PHOTOS: STREAM PICTURES

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 7 =

Previous Post

Nizeyimana Olivier yatorewe kuba perezida wa FERWAFA

Next Post

Padiri ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza bavanwa muri kiliziya bajyanwa muri sitade

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Padiri ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza bavanwa muri kiliziya bajyanwa muri sitade

Padiri ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza bavanwa muri kiliziya bajyanwa muri sitade

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.