• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: Uko imikino yafunguye ‘Petit Stade’ ivuguruye yagenze n’amakipe yegukanyemo ibikombe

radiotv10by radiotv10
29/07/2024
in SIPORO
0
Volleyball: Uko imikino yafunguye ‘Petit Stade’ ivuguruye yagenze n’amakipe yegukanyemo ibikombe
Share on FacebookShare on Twitter

Imikino y’igikombe cyo kwibohora muri Volleyball yabaye iya mbere ikiniwe muri ‘Petit Stade’ nyuma yo kuvugururwa, yarangiye hamenyekanye amakipe yegukanye ibikombe, arimo Kepler VC mu bagabo.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ni bwo hakinwaga irushanwa ryo kwibohora muri Volleyball akaba, aho iri rushanwa ryaberaga muri Petit Stade yari imaze igihe ivugururwa.

Iyi mikino yatangiye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, yitabiriwe n’amakipe ane ya mbere mu byiciro byombi mu bagabo no mu bagore.

Kuwa Gatanu mu bagore muri ½, APR WVC yatsinze Ruhango WVC amaseti 3-0 ndetse ihita igera ku mukino wa nyuma.

Kuwa Gatandatu mu bagore kandi ikipe ya Police WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-1 ihita isanga APR WVC ku mukino wa nyuma.

Mu bagabo, ku wa gatanu ikipe Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-1 na yo igera ku mukino wa nyuma, bucyeye bwaho ikipe ya Kepler VC yatsinze REG VC na yo ihita igera ku mukino wa nyuma.

Imikino ya nyuma yabaye kuri iki Cyumweru mu bagore, ikipe ya Police WVC yegukanye igikombe itsinze APR WVC amaseti 3-1 ihita yisubiza igikombe yanatwaye umwaka ushize, mu gihe mu bagabo ikipe ya Kepler VC yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Police VC amaseti 3-1.

Umwanya wa gatatu mu bagabo watwawe na APR VC nyuma yo gutsinda REG VC amaseti 3-0, mu gihe mu bagore ikipe ya RRA WVC ari yo yatwaye umwanya wa gatatu itsinze Ruhango WVC amaseti 3-0.

Mu bagore APR WVC yahuye na Police WVC

Police WVC yegukanye igikombe
Mu bagabo, Police VC yahuye na Kepler VC

Abafana bari baje ari benshi

Kepler yegukanye igikombe

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 8 =

Previous Post

Hamenyekanye igihe cyo gushyinguraho ‘Dorimbongo’ witabye Imana bigashengura benshi

Next Post

Hatanzwe umucyo ku mpamvu ‘Rayon Day’ itakibereye muri Sitade Amahoro kandi yari yayemerewe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Hatanzwe umucyo ku mpamvu ‘Rayon Day’ itakibereye muri Sitade Amahoro kandi yari yayemerewe

Hatanzwe umucyo ku mpamvu ‘Rayon Day’ itakibereye muri Sitade Amahoro kandi yari yayemerewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.