Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: Uko imikino yafunguye ‘Petit Stade’ ivuguruye yagenze n’amakipe yegukanyemo ibikombe

radiotv10by radiotv10
29/07/2024
in SIPORO
0
Volleyball: Uko imikino yafunguye ‘Petit Stade’ ivuguruye yagenze n’amakipe yegukanyemo ibikombe
Share on FacebookShare on Twitter

Imikino y’igikombe cyo kwibohora muri Volleyball yabaye iya mbere ikiniwe muri ‘Petit Stade’ nyuma yo kuvugururwa, yarangiye hamenyekanye amakipe yegukanye ibikombe, arimo Kepler VC mu bagabo.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ni bwo hakinwaga irushanwa ryo kwibohora muri Volleyball akaba, aho iri rushanwa ryaberaga muri Petit Stade yari imaze igihe ivugururwa.

Iyi mikino yatangiye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, yitabiriwe n’amakipe ane ya mbere mu byiciro byombi mu bagabo no mu bagore.

Kuwa Gatanu mu bagore muri ½, APR WVC yatsinze Ruhango WVC amaseti 3-0 ndetse ihita igera ku mukino wa nyuma.

Kuwa Gatandatu mu bagore kandi ikipe ya Police WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-1 ihita isanga APR WVC ku mukino wa nyuma.

Mu bagabo, ku wa gatanu ikipe Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-1 na yo igera ku mukino wa nyuma, bucyeye bwaho ikipe ya Kepler VC yatsinze REG VC na yo ihita igera ku mukino wa nyuma.

Imikino ya nyuma yabaye kuri iki Cyumweru mu bagore, ikipe ya Police WVC yegukanye igikombe itsinze APR WVC amaseti 3-1 ihita yisubiza igikombe yanatwaye umwaka ushize, mu gihe mu bagabo ikipe ya Kepler VC yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Police VC amaseti 3-1.

Umwanya wa gatatu mu bagabo watwawe na APR VC nyuma yo gutsinda REG VC amaseti 3-0, mu gihe mu bagore ikipe ya RRA WVC ari yo yatwaye umwanya wa gatatu itsinze Ruhango WVC amaseti 3-0.

Mu bagore APR WVC yahuye na Police WVC

Police WVC yegukanye igikombe
Mu bagabo, Police VC yahuye na Kepler VC

Abafana bari baje ari benshi

Kepler yegukanye igikombe

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Hamenyekanye igihe cyo gushyinguraho ‘Dorimbongo’ witabye Imana bigashengura benshi

Next Post

Hatanzwe umucyo ku mpamvu ‘Rayon Day’ itakibereye muri Sitade Amahoro kandi yari yayemerewe

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku mpamvu ‘Rayon Day’ itakibereye muri Sitade Amahoro kandi yari yayemerewe

Hatanzwe umucyo ku mpamvu ‘Rayon Day’ itakibereye muri Sitade Amahoro kandi yari yayemerewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.