Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko kuba batizigamira atari uko batazi akamaro kabyo, ahubwo ko babiterwa n’amikoro macye, adatuma babona amafaranga yo kubatunga ngo babone n’ayo kuzigama.
Ni mu gihe u Rwanda rumaze iminsi rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzigama uba kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira
Abaturage bo mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko bazi neza inyungu zo kuzigama, ariko ntibabikore kubera imbogamizi zitandukanye.
Kayitesi Alphonsine yagize ati “Nakwizigama ntafite ibyo mbitsa? Ubukene ni ikibazo kubona amafaranga yo kwizigama ntibyakoroha.”
Uyu muturage avuga ko hari byinshi bibasaba amafaranga, ku buryo kubona ayo kuzigama, bihora ari ihurizo badashobora kubonera igisubizo.
Ati “Usanga udufaranga tubonye tuturihiramo abana amashuri, ukanarwana no gushaka ibyo ugaburira abana, ugasanga nta kintu usigaranye.”
Bucyana callixte nawe yagize ati “Inaha usanga abenshi duhura n’ubukene, kuko kugira ngo ubone amafaranga ya buri cyumweru usanga bidashoboka. Umuntu yizigama ibyo abona, waba ntakintu ufite ukizigama?”
Muri aka Karere kandi hanakozwe ubukungurambaga bw’icyumweru bwahariwe gushishikariza abantu kwizigamira nk’imwe mu nkingi zo guteganyiriza ahazaza.
Hategekimana Cyrille ushinzwe ibigo by’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yavuze ko hari uburyo bwinshi bwashyizweho bwafasha abantu kwizigamira.
Ati “Kandi bwinshi bufasha umuturage kwizigamira, ku buryo munafite n’ikoranabuhanga mushobora kunyuzamo ubwizigame bwanyu kandi mu buryo butekanye.”
Hategekimana avuga ko nubwo umuntu umwe ashobora kutabona uburyo yakwizigamira, ariko iyo abantu bishyize hamwe, na wa musanzu muto atashoboraga kwizigamira, bagenda bawurundanya ukagwira.
Ati “Ikintu tubasaba ni ugukorera hamwe, kuba inyangamugayo, kandi mwese mugatahiriza umugozi umwe…Niba abantu bakugurije amafaranga yabo uyakeneye, ba inyangamugayo uzayasubize mu gihe no mu buryo mwumvikanye, ureke kwikunda ngo wibagirwe abakuvanye ku rwego rukaka bakakugeza ku rundi.”
Ubwizigame mu Rwanda buri ku gipimo cya 12,5%, aho mu ntego nyamukuru u Rwanda rwihaye muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere rirambye mu myaka itanu iri imbere (NST2), harimo no kuzamura ubwo bwizigame bukagera kuri 25,9% by’Umusaruro mbumbe w’Igihugu mu mwaka wa 2029.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10