Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5 USD (arenga miliyoni 3,6 Frw) yari kuzakoresha yivuza.
Dr. Sabin Nsanzimana yabigaragaje mu butumwa asanzwe agenera Abaturarwanda bujyanye no kubungabunga ubuzima bwabo no gutuma bukomeza kurushaho kuba bwiza.
Muri ubu butumwa Dr. Sabin atangira avuga ko “wanga gukora imyitozo ngororamubiri, ugatakaza byikubye kabiri, yaba mu mufuka [amafaranga] ndetse n’ubuzima.”
Akomeza agira ati “Imyitozo ngororamubiri ya buri munsi, yatuma uzigama agera muri $2,500 ku mwaka ku giciro cy’ubuvuzi, bikanagabanya kuri 30% by’iminsi y’uburwayi, bikazamura umusaruro [w’umurimo] n’imbaraga z’imitekerereze.”
Dr. Sabin Nsanzimana yakomeje yibaza niba gukora imyitozo ngororamubiri, bitari bikwiye kuba itegeko ku nyungu z’ubuzima ndetse no ku iterambere ry’ubukungu.
Ubu bushakashatsi bwifashishijwe na Minisitiri w’Ubuzima bwagiye hanze muri 2019, bugaragaza kandi ko kudakora imyitozo ngororamubiri bifitanye isano n’impfu zirenga miliyoni 5 zigaragara buri mwaka ku Isi.
Ibyavuye muri ubu bushakashati kandi byagaragazaga ko kuba abantu bakora imyitozo ngororamubiri byanagirira inyungu ubukungu. Bwagaragazaga ko haramutse habayeho ubwikube bwa gatatu bw’imyitozo ngororamubiri yarwaga muri icyo gihe, byari gutuma umusaruro mbumbe w’izi muri uyu mwaka wa 2025, wari kuzamuka ukagera hagati ya miliyari 138 USD na miliyari 338 USD.
RADIOTV10











