Umugabo w’imyaka 46 ukekwaho kuba yari avanye udupfunyika 500 tw’urumogi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yadufatanywe yaduhishe mu mufuka w’umuceri yari yikoreye ubwo yari ageze mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke.
Uyu muturage yafashwe na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge yari ifatanyijemo n’izindi nzego z’umutekano.
Yafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, tariki 04 Werurwe 2023 mu mudugudu wa Taba mu Kagari ka Muyange mu Murenge wa Nyabitekeri.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko uyu muturage yafashwe akimara kwambuka.
Yavuze ko abashinzwe umutekano ubwo bari mu Kagari ka Mayange, babonye uyu muturage yikoreye umufuka, bakamugiraho amakenga.
Ati “Basatse umufuka w’umuturage yari yikoreye basanga harimo udupfunyika tunini tw’urumogi 500 yari yashyize mu muceri.”
Ubwo yari akimara gufatwa, ntiyazuyaje kuko yiyemereye ko uru rumogi yari agiye kurugurishiriza mu Kagari ka Mariza ko muri uwo Murenge wa Nyabitekeri ari na ho asanzwe atuye.
Uyu muturage w’imyaka 46 y’amavuko, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ruharambuga kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
RADIOTV10