Saturday, July 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Yari imazemo imyaka itatu: Indi kipe yasohotse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

radiotv10by radiotv10
29/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Yari imazemo imyaka itatu: Indi kipe yasohotse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Muhazi United yari imaze imyaka itatu mu Cyiciro cya mbere mu mupira w’Amaguru mu Rwanda, yamacutse mu cya kabiri nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Wari umukino ukomeye wabereye kuri Sitade ya Huye, dore ko ikipe yari gutsindwa hagati y’izi zombi zari zahuye ari yo yagombaga guhita imanuka.

Muhazi United imanutse nyuma y’imyaka itatu gusa iri mu cyiciro cya mbere yagezemo muri 2022 ubwo yari ikitwa Rwamagana City.

Gutsindwa n’Amagaju FC, byatumye shampiyona irangira iyi kipe ya Muhazi FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 30, imanukana na Vision FC yasoje ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 21.

Ni mu gihe ikipe y’Amagaju FC yagumye mu cyiciro cya mbere, aho yasoreje ku mwanya wa 11 n’amanota 36.

Muhazi United imanutse yararezwe n’Amagaju FC muri Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko yakinishije umukinnyi wari ufite amakarita atatu.

Iyi kipe yAmagaju FC yari yasabiye Muhazi United guterwa mpaga, ariko iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rikaba ritaratangaza umwanzuro.

Undi mukino w’umunsi wa nyuma (30) wahuje Rayon Sports FC na Gorilla FC, warangiye iyi kipe bakunda kwita Gikundiro ibonye intsinzi y’igitego 1-0.

Muhazi United na Vision FC zimanutse mu cyiciro cya kabiri, zibisikanye na As Muhanga na Gicumbi FC zazamutse mu cyiciro cya mbere.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2024-2025 yegukanywe na APR FC, kiba igikombe cya 23 yegukanye mu myaka 30 imaze ikina shampiyona, kikaba icya gatanatu yegukanye yikurikiranya, yanagishyikirijwe mu ijoro ryacyeye kuri Sitade Amahoro, nyuma y’umukino yanyagiyemo Musanze FC ibitego 3-1.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Abasirikare b’u Rwanda babiri baburiye ubuzima muri Centrafrique bagiye gukorewa igikorwa cy’icyubahiro

Next Post

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye inama irimo abandi basirikare bo hejuru muri Afurika

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye inama irimo abandi basirikare bo hejuru muri Afurika

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye inama irimo abandi basirikare bo hejuru muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.