Friday, May 16, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Yatekeye umutwe umugore amwizeza kumufunguriza umugabo amurya 100.000Frw none amusanze muri Kasho

radiotv10by radiotv10
13/04/2022
in MU RWANDA
0
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho gutekera umutwe umugore ufite umugabo afunze, akamwaka ibihumbi 100 Frw amwizeza kuzamufunguriza umugabo ngo kuko aziranye n’Umupolisi.

Uyu mugabo witwa Havugimana Narcisse, yafatiwe mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe, tariki 11 Mata 2022.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Havugimana yafashwe biturutse ku kirego cyatanzwe na Nyiransabimana.

Yavuze ko umugabo wa Nyiransabimana amaze iminsi afunzwe kubera icyaha cy’ubujura bwa telephone, ari na byo byatumye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Havugimana yegeraga Nyiransabimana amubwira ko aziranye n’umuyobozi wa Polisi, ashobora kumufunguriza umugabo we aramutse amuhaye amafaranga ibihumbi 100.

SP Bonaventure Twizere Karekezi yagize ati “ku ikubitiro yahise amuha ibihumbi 70 kuri telefone, ayandi 30.000 ayamuha mu ntoki.”

Mu minsi yakurikiyeho uyu mugore ntiyongeye kumuca iryera yanamuhamagara kuri telefone Havugimana agira ngo amubaze aho bigeze akanga kumwitaba, ni ho yigiriye inama yo guhamagara Polisi ayibwira ko yatekewe umutwe.

Polisi yahise ishakisha uyu Havugimana aza gufatwira mu Murenge wa Kamembe, ariko amafaranga yari yayariye.

SP Karekezi yihanangirije abantu bose bashaka kurya utw’abandi ku ngufu kubireka, kuko amayeri yabo yaramenyekanye, birangira bafashwe kandi bagafungwa igihe kirekire muri gereza.

Yasoje asaba abantu bose bakeneye serivise haba kuri Polisi cg n’izindi nzego kujya begera ubuyozi bakabafasha, bakirinda abantu babeshya ko bazabagererayo bagamije kubarya  utwabo.

Uyu wafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe ngo hakurikizwe amategeko.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − thirteen =

Previous Post

Ngoma: Uwarokotse Jenoside yabyutse agiye gukama asanga inka yonkaga bayitemye irapfa

Next Post

Icyatumye Konti ya Twitter ya Muhoozi ivaho cyamenyekanye

Related Posts

Kigali: Hagaragajwe abantu bakekwaho ubujura bwa Telefone

Kigali: Hagaragajwe abantu bakekwaho ubujura bwa Telefone

by radiotv10
15/05/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abantu 14 bakekwaho ubujura bwa telefone, zibwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, runasubiza telefone 332 ba...

The Ben nyuma yo kugarukwaho mu rubanza rwa Fatakumavuta yahise amugenera ubutumwa

Ubushinjacyaha bwatangaje igihano busabira Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’

by radiotv10
15/05/2025
0

Mu rubanza ruregwamo umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kumuhamya ibyaha akurikiranyweho birimo ivangura, rukamukatira gufungwa...

I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

by radiotv10
15/05/2025
0

Abo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, baravuga ko itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ ribazengereje kuko bishoye...

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

by radiotv10
14/05/2025
0

Umuturage wo mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, arasaba ubuyobozi bw’Akarere kumurenganura nyuma yo...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
14/05/2025
0

IZIHERUKA

Ubutumwa buvuye muri RIB bugenewe abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda bamaze iminsi baterana amagambo
FOOTBALL

Ubutumwa buvuye muri RIB bugenewe abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda bamaze iminsi baterana amagambo

by radiotv10
15/05/2025
0

Kigali: Hagaragajwe abantu bakekwaho ubujura bwa Telefone

Kigali: Hagaragajwe abantu bakekwaho ubujura bwa Telefone

15/05/2025
The Ben nyuma yo kugarukwaho mu rubanza rwa Fatakumavuta yahise amugenera ubutumwa

Ubushinjacyaha bwatangaje igihano busabira Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’

15/05/2025
I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

15/05/2025
Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

15/05/2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakoze mu ntoki abakinnyi b’ikipe y’Igihugu abakandira akanyenyeri

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakoze mu ntoki abakinnyi b’ikipe y’Igihugu abakandira akanyenyeri

15/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye Konti ya Twitter ya Muhoozi ivaho cyamenyekanye

Icyatumye Konti ya Twitter ya Muhoozi ivaho cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ubutumwa buvuye muri RIB bugenewe abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda bamaze iminsi baterana amagambo

Kigali: Hagaragajwe abantu bakekwaho ubujura bwa Telefone

Ubushinjacyaha bwatangaje igihano busabira Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.