Madamu Denise NYAKERU TSHISEKEDI, umufasha wa Perezida Félix Tshisekedi wa DRC, yamwifurije isabukuru nziza akoresheje amagambo aryohereye, amusaba kwihanganira ibi bihe bigoye Igihugu cye kirimo.
Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wavutse tariki 13 Kamena 1963, uyu munsi yujuje imyaka 59 y’amavuko, aho bamwe bakomeje kumwifuriza isabukuru nziza.
Mu bayimwifurije, harimo umufasha we, Denise NYAKERU TSHISEKEDI washyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga amwifuriza isabukuru nziza.
Yagize ati “Isabukuru nziza mukunwa ukaba n’umugabo wanjye nkunda. Imana ikomeze kukurinda kandi ubwiza bwayo bukomeze kuba kuri wowe.”
Yakomeje agira ati “Imana iguhe ubuhanga no gukomera mu nshingano yaguhaye byumwihariko muri ibi bihe Igihugu cyacu kiri kurwana n’umwanzi.”
Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo agize isabukuru mu gihe Igihugu cye kiri mu ntambara iri guhuza igisirikare cye n’umutwe wa M23 aho uyu mutwe ukomeje kotsa igitutu FARDC.
Ni urugamba rwahinduye isura aho bivugwa ko uyu mutwe wa M23 wamaze gufata umujyi wa Bunagana wari umaze igihe urinzwe na FARDC, aho uyu mutwe wamaze kuwufata naho abasirikare bari bawurinze bagakizwa n’amaguru, bagata ibibunda bya rutura bakoreshaga, bagahungira muri Uganda.
AMAFOTO YIFASHISHIJWE NA MADAMU WA TSHISEKEDI
RADIOTV10