Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Yolande Makolo yahaye ikaze Mukuralinda ugiye kumwungiriza n’abandi binjiranye mu rwego ayoboye

radiotv10by radiotv10
15/12/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Yolande Makolo yahaye ikaze Mukuralinda ugiye kumwungiriza n’abandi binjiranye mu rwego ayoboye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yahaye ikaze Alain Mukuralinda wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije n’abandi bahawe imyanya inyuranye mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tarki 14 Ukuboza 2021, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Alain Mukuralinda wari umaze imyaka itanu ahagaritse imirimo muri Leta.

Alain Mukuralinda wabaye Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu akaba yaranavugiye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.

Mukuralinda agizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije nyuma y’amezi atanu Perezida wa Repububulika, Paul Kagame ashyizeho Umuvugizi wa Guverinoma ari we Yolande Makolo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Yolande Makolo wahawe umwungiriza, yahaye ikaze Alain Mukuralinda ndetse n’abandi bahawe imyanya mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Yagize ati “Mwishyuke mwe bagenzi banjye mwahawe imyanya: Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije Alain Mukuralinda, Nshimiyimana Emmanuel, Candy Basomingera, Emma Claudine. Nishimiye kuzakorana namwe muri Guverinoma y’u Rwanda mu ikipe rishinzwe itumanaho. Imihigo irakomeje.”

Uretse Alain Mukuralinda wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Inama y’Abaminisitiri yanagize Emma Claudine Ntirenganya umusesenguzi mu bijyanye n’itumanaho kuri gahunda za Guverinoma (Communication Analyst in Charge of Government Programs).

Mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma kandi hashyizweho Emmanuel Nshimiyimana wagizwe Umuyobozi w’Ingengo y’Imari [Division Manager and Budget Manager] na Candy Basomingera wagizwe Umusesenguzi ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga n’ibindi bikorwa [Analyst in charge of Campaigns and Events].

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Alain Mukuralinda yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Emma Claudine wakoze itangazamakuru nawe ahabwa umwanya

Next Post

Ruhango: Imbangukiragutabara yagenderaga ku muvuduko mwinshi yagonze umwana w’imyaka 7 ahita apfa

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ruhango: Imbangukiragutabara yagenderaga ku muvuduko mwinshi yagonze umwana w’imyaka 7 ahita apfa

Ruhango: Imbangukiragutabara yagenderaga ku muvuduko mwinshi yagonze umwana w’imyaka 7 ahita apfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.