Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Ku munsi nk’uyu nibwo Shyaka Claver wakoreraga Radio 10 yitabye Imana…Ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
12/08/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Ku munsi nk’uyu nibwo Shyaka Claver wakoreraga Radio 10 yitabye Imana…Ibyaranze uyu munsi mu mateka
Share on FacebookShare on Twitter

Turi Kuwa kane w’itariki ya 12 Kanama 2021, ni umunsi wa 224 mu minsi igize umwaka, harabura iminsi 141 ngo uyu mwaka urangire, uyu ni  uwa kane wa 32  kuva 2021 yatangira, iki turimo  ni icyumweru cya 33 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.Uyu ni umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko.

Ni bande babonye izuba ku munsi nk’uyu?

1.Benedata Janvier(1995)

APR FC na AS Kigali zongeye kugwa miswi mu mukino wa gicuti (AMAFOTO)  #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Yujuje imyaka 26, umukinnyi wo hagati wa As Kigali, waciye mu makipe nka Kiyovu Sports na APR FC, uyu musore kandi yanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.

2.Pete Sampras (1971)

Yujuje imyaka 50,umunyamerika Kabuhariwe mu mukino wa Tennis ubitse ibikombe 14 bikomeye (grand Slams) harimo, Australian Open ebyiri, Wimbledon zirindwi na Australian open eshanu.

Yahagaritse gukina Tennis nk’uwabigize umwuga kuya 25 Werurwe 2003.

3.Tyson Fury (1988)

Yujuje imyaka 33, indwanyi y’umwongereza ukina iteramakofe ry’abafite ibiro byinshi.

Furry amaze kurwana indwano 31,yatsinze 30, harimo 21 yatsinze ahwereje abo barwanaga, amaze kunganya rimwe.

4.Mario Balotelli (1990)

Mario Balotelli to be thrown career lifeline as Genoa target him in shock  transfer after controversial exit from Brescia

Yujuje imyaka 31,Rutahizamu w’umwirabura w’umutaliyani ukinira Adana Demirspor  yo muri Turikiya yagezemo uyu mwaka nyuma yo kuva muri Brescia na Monza ,akinira  n’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani.

Balotelli yatangiriye umupira w’amaguru muri Lumezzane, ayivamo ajya muri Inter Milan, Manchester City, Milana AC, Liverpool, Nice na Marseilles. Mu Ikipe y’igihugu y’u Butataliyani yabakiniye imikino 36 abatsindira ibitego 14.

5.Matthijs de Ligth(1999)

Yujuje imyaka 22, myugariro w’umuholandi ukinira Juventus yo mu Butaliyani n’ikipe y’igihugu y’u Buholandi.

Yakuriye muri Ajax Amsterdam y’iwabo, ari nayo yavuyemo ajya muri Juventus, tariki ya 24 Gicurasi 2017, ku myaka 17 n’iminsi 285 yabaye umukinnyi muto ubashije kugaragara ku mukino wa nyuma wa Europa League.

Mu ikipe y’igihugu y’u Buholandi amaze kuyikinira imikino 30 yayitsindiye ibitego bibiri.

6.Wissam Ben Yedder(1990)

Barcelona 'Make €80m Offer' for Monaco Star Wissam Ben Yedder | Kodkey

Yujuje imyaka 31, Rutahizamu w’umufaransa ukomoka muri Tunisia ukinira As Monaco yo mu Bufaransa n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Yinjiye muri Toulouse muri 2010, ayitsindira ibitego 71 mu mikino 174, akuraho agahigo ka Pierre Gignac k’uwayitsindiye ibitego byinshi iyi kipe,yerekeje muri Sevilla ayivamo aza muri Monaco.

Mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatangiye guhamagarwa muri 2018 maze kuyikinira imikino 14 yayitsindiye ibitego bibiri.

7.Klaas-Jan Huntelaar(1983)

Yujuje imyaka 38, Rutahizamu wa Ajax Amsterdam y’iwabo mu Buholandi, n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Yatangiriye umupira w’amaguru muri PSV Eindhoven, aca mu makipe nka Heerenveen, Real Madrid, Milan AC, Schalke 04 na Ajax arimo kugeza ubu.

Mu ikipe y’igihugu y’u Buholandi yabakiniye imikino 76 ayitsindira ibitego 42.

8.Arthur Mel(1996)

Arthur still does not decide if it will operate by his injury

Yujuje imyaka 25, umukinnyi wo hagati wa Juventus yo mu Butaliyani n’ikipe y’igihugu ya Brazil.

Arthur yaciye mu makipe nka Grêmio banatwaranye Copa libertadores ya 2017,ayivamo 2018 yerekeza muri Barcelona ari nayo akinira ubu gusa yamaze kugurishwa muri  Juventus.

Mu ikipe y’igihugu ya Brazil, amaze kuyikinira imikino 20 nta gitego arayitsindira, gusa yari kumwe nayo batwara Copa América ya 2019.

9.Djibril Cissé(1981)

Djibril Cissé - IMDb

Yujuje imyaka 40, uwahoze ari Rutahizamu wa Liverpool n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Cissé yaciye mu makipe nka Nîmes, Auxerre, Liverpool, Sunderland, Panathinaikos, Lazio, Queens Park Rangers, Al-Gharafa, Kuban Krasnodar n’izindi.

Mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yayikiniye imikino 41 ayitsindira ibitego icyenda.

10.Tom Cleverley (1989)

Yujuje imyaka 32,umukinnyi wo hagati w’umwongereza ukinira Watford n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Cleverley yakuriye muri Manchester united imutiza mu makipe nka Leicester City, Watford, Wigan Athletic na Aston Villa, anyura muri Everton imugurisha muri Watford

Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yayikiniye imikino 13, nta gitego arayitsindira.

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?

Shyaka Clever (2010)

Genesisbizz

Tariki ya 12 Kanama 2010 ni bwo umunyamakuru Shyaka Clever wakoraga ikiganiro cy’imikino kuri radiyo 10 yitabye Imana, ni urupfu rwababaje abakunzi b’imikino ndetse n’abandi banyamakuru bagenzi be ku buryo hajya hafatwa igihe cyo kumwibuka kuri uyu munsi yitabiyeho Imana.

Ahagana saa tanu z’amanywa (11:00am) kuwa kane tariki ya 12 Kanama 2010, ni bwo inkuru y’incamugongo yasakaye mu Rwanda, ubwo Shyaka Claver wari umunyamakuru wa siporo kuri Radio 10 yari amaze kwitaba Imana.

Wari umunsi w’akababaro ku bakunzi b’amakuru ya siporo, baba abari bazi Shyaka Claver ndetse n’abamwumvaga bataramubona, ariko bikaba agahinda  ku muryango we no ku bo bakoranaga, kuri ubu imyaka 11 irashize yitabye Imana.

Shyaka Clever yavukiye ahitwa Musana mu Karere ka Luweero muri Uganda ku itariki ya 23 Ukwakira 1978, ni mwene Rwabudeyi John na Mukandori Bujeniya.

Yize amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza muri Uganda, mbere y’uko mu 1998 agaruka mu Rwanda, agahita ajya kuba umurezi mu ishuri rikuru rya Nyamata (Nyamata High School, nyuma akaza gukomereza muri Alliance High School.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2005, atangirira kuri Radiyo 10 ari na yo radiyo yabimburiye izindi zigenga zikorera ku butaka bw’u Rwanda.

Shyaka Claver yashakanye na Peace Mutegwaraba muri Gicurasi 2009, akaba yaratabarutse asize umugore n’abana babiri.

Ni Ibihe bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi?

1879 : Ku nshuro ya mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika habaye irushanwa ryo kumasha.

1928: i Amsterdam hasojwe imikino Olempike yakinwaga ku nshuro ya cyenda.

2008 : Michael Phelps yatwaye umudali wa zahabu wa gatatu mu mudali umunani yatahanye mu mikino Olempike yabereye i Beijing.

Michael Phelps retires: Olympian tells SI why it's time - Sports Illustrated

Michael Phelps acigatiye imidali

2012 : i Londres mu Bwongereza hasojwe imikino Olempike yakinwaga ku nshuro ya 30.

2017 :Umunya-Jamaica Usain Bolt yagize imvune ubwo barimo birukanka metero 400 bahererekanya agati, bituma Jamaica ibura umudali mu mikino y’isi

2018 : Samuel Mugisha yegukanye Tour du Rwanda

Mugisha looking forward after joining French team | The New Times | Rwanda

Mugisha  wakiniraga Dimension data yo muri Afurika y’epfo yegukanye umwenda w’umuhondo akurikirwa n’undi munyarwanda, Uwizeye J Claude wakiniraga POC, amurusha amasegonda 21″, akarusha Hailemikial Mulu umunota umwe n’amasegonda ane.

Uyu musore uvuka ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu yongereye ibigwi ku byo yari yakoze muri 2016 ubwo yakinaga Tour du Rwanda bwa mbere akaba uwahize abandi mu kuzamuka.

Etape ya 8 ari nayo ya nyuma yareshyaga na kilomeero 82,2 ariko yari yitezweho gutanga akazi ku bakinnyi kuko yari irimo kuzenguruka ndetse n’imisozi migufi-gufi ariko ikomeye ahagana muri kilometero 20 za nyuma harimo n’inshuro ebyiri bagombaga guca kuri “Mur de Kigali” hazwi nko kwa Mutwe.

Mukura yegukanye igikombe cya mbere cy’Amahoro nyuma ya Jenoside.

PEACE CUP 2018: Mukura Victory Sport yatwaye igiko - Inyarwanda.com

Mukura VS bishimira igikombe cy’Amahoro 2018 batwaye batsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma

Nyuma yo kubura amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, Mukura Victory Sports yihimuye kuri Rayon Sports yegukana igikombe cy’amahoro kuri penaliti 3-1.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + four =

Previous Post

Iterambere ryihuse no kwaguka kw’isoko ry’umuziki bidindizwa n’iki?

Next Post

Dr. Patrice Motsepe uyobora CAF arakirwa i Dodoma muri Tanzania

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dr. Patrice Motsepe uyobora CAF arakirwa i Dodoma muri Tanzania

Dr. Patrice Motsepe uyobora CAF arakirwa i Dodoma muri Tanzania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.