Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Wess Brown na Kimenyi Yves baravutse, Di Natale yazamuwe mu ntera….ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
13/10/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Wess Brown na Kimenyi Yves baravutse, Di Natale yazamuwe mu ntera….ibyaranze uyu munsi mu mateka
Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi ni kuwa Gatatu w’itariki ya 13 Ukwakira 2021 , ni umunsi wa 286 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 79 ngo umwaka urangire, Turi ku wa Gatatu wa 41 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 42 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.Ni umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ibiza.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Kimenyi Yves  (1992)

Kimenyi Yves on Twitter: "Best Goalkeeper of the season… "

Yujuje imyaka 29, umunyezamu wa Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi .Uyu mugabo wazamukiye mu Isonga FA, yanyuze mu makipe nka APR FC na Rayon Sports kuri ubu akaba ari kapiteni wa Kiyovu SC.

2.Wess Brown (1979)

My Football Life: Wes Brown speaks to United Review | Manchester United

Yujuje imyaka 42, umwongereza wahoze akina nka myugariro muri Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Wesley Michael Brown  winjiye muri Manchester united afite imyaka 12, yayivuyemo akinira Sunderland, Blackburn Rovers asoreza muri Kerala Blasters. Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yayikiniye imikino 23 ayitsindira ibitego bitatu.

3.Gabriel Agbonlahor ( 1986)

Agbonlahor bags brace in Villa victory - Eurosport

Yujuje imyaka 35, uwahoze ari Rutahizamu wa Aston Villa n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Gabriel Imuetinyan Agbonlahor  yavukiye kandi akurira mu mujyi wa Birmingham, umujyi ubarizwamo ikipe ya Aston Villa kugeza ubu akaba ariwe Rutahizamu wayo w’ibihe byose muri premier league , aho yayitsindiye ibitego 73, yakiniye kandi Watford na Sheffield Wednesday. Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yayikiniye imikino itatu.

4.Scott Parker (1980)

Every word Scott Parker said on Cherries youngsters, Junior Stanislas and  the need for signings - Dorset Live

Yujuje imyaka imyaka 41,umwongereza utoza Fulham, yakinaga nk’umukinnyI wo hagati, yanyuze mu makipe nka Charlton Athletic, Norwich City, Chelsea,Tottenham, Newcastle yabereye captain n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yakiniye imikino 18 nta gitego yayitsindiye gusa yari umwe mu bari bagize ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yageze muri ¼ cy’igikombe cy’Uburayi cya 2012.

5.Antonio Di Natale(1977)

Calcio Compleanno: Antonio Di Natale | Goal.com

Yujuje imyaka 44, Umutaliyani wahoze akina nka Rutahizamu muri Udinese n’ikipe y’igihugu y’u Butataliyani

Antonio “Totò” Di Natale  yavukiye mu mujyi wa Napoli, yakiniye amakipe nka Empoli, yafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri 2001-02 ,yerekeje muri Udinese muri 2004, ayifasha gukina Champions League.

Muri 2007 yagizwe kapiteni w’iyi kipe, 2010 na 2011 yatwaye igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona, anahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza mu Butaliyani muri 2010,kugeza ubu niwe mukinnyi watsindiye Udinese ibitego byinshi mu mateka yayo 191.

Akaba Umutaliyani wa munani mu batsinze ibitego byinshi mu marushanwa yose, aho ibitego bye 311 bimushyira inyuma ya Silvio Piola, Alessandro Del Piero, Giuseppe Meazza, Luca Toni, Roberto Baggio, Francesco Totti na Filippo Inzaghi. Mu ikipe y’igihugu yabakiniye imikino 42 abatsindira ibitego 11.

6.Modou Barrow(1992)

Leeds United sign Modou Barrow on loan from Swansea City | Football News |  Sky Sports

Yujuje imyaka imyaka 29,umunya-Gambia ukina asatira aca ku mpande muri Jeonbuk Hyundai Motors yo muri Buyapani, n’ikipe y’igihugu ya Gambia.

7.Mamadou Niang (1979)

Municipal: former footballer Mamadou Niang candidate LREM in Marseille -  Archyde

Yujuje imyaka 42, umunya Sénégal wahoze akina nka Rutahizamu muri Marseilles, ikipe y’igihugu ya Senegal yayikiniye imikino 59 ayitsindira ibitego 19.

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?

2012 :Helmut Haller: Umudage wakinye umupira w’amaguru muri Bologna na Juventus, yitabye Imana ku myaka 73.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi:

1967: Bwa mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika hakinwe umukino wa basketball wateguwe n’ishyirahamwe ry’uyu mukino, ABA (American Basketball Association), Oakland Oaks itsinda Anaheim Amigos amanota 132-129. Ni bwo bwa mbere hatangijwe gukinwa imipira y’ubururu n’umweru.

Ni nabwo hatangiye gukoreshwa ibibuga bigaragaza aho bashutira amanota atatu.

1986: Komite mpuzamahanga Olempike yemeje ko umukino wa Baseball izakinwa mu mikino Olempike y’1992 yagombaga kubera Los Angeles

2019: muri marathon yabereye Chicago, Umunya-Kenya kazi Brigid Kosgei yatwaye marathon akoresheje 2:14.04  akuraho agahigo kari kamaze imyaka 16 gashyizweho na Paula Radcliffem.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + nine =

Previous Post

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar  yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Next Post

Amatariki y’irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 yamenyekanye

Related Posts

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, bagirana ibiganiro byibanze mu bufatanye...

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amatariki y’irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 yamenyekanye

Amatariki y'irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 yamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.