Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

#10SPORTS: Renato Sanches na Juste Fontaine baravutse,Usain Bolt akora agashya…ibyaranze umunsi nk’uyu mu mateka

radiotv10by radiotv10
18/08/2021
in SIPORO
0
#10SPORTS: Renato Sanches na Juste Fontaine baravutse,Usain Bolt akora agashya…ibyaranze umunsi nk’uyu mu mateka
Share on FacebookShare on Twitter

Turi kuwa Gatatu w’itariki 18 Kanama 2021, ni umunsi wa 230 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 135 ngo umwaka urangire, Turi kuwa Gatatu  wa 33 kuva 2021 yatangira, Turi mu cyumweru cya 34 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Renato Sanches (1997)

Renato Sanches offered to Barcelona? - Barca Blaugranes

Yujuje imyaka 24, umukinnyi wo hagati w’umunya-Portugal ukinira Lille n’ikipe y’igihugu ya Portugal

Renato Júnior Luz Sanches yavukiye Lisbon mu murwa mukuru wa Portugal, yanyuze mu makipe nka Benfica, Bayern München, Swansea city na Lille akinira kugeza ubu.

Mu ikipe y’igihugu ya Portugal amaze kubakinira imikino 30 abatsindira bibiri, yanatwaranye nabo igikombe cy’Uburayi cya 2016.

2.Juste Fontaine (1933)

Yujuje imyaka 88, Uwahoze ari Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa azwi cyane ko ariwe muntu wabashije gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa rimwe ry’igikombe cy’isi aho yatsinze ibitego 13 mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’ 1958

3.Esteban Cambiasso (1980)

Yujuje imyaka 41 uwahoze ari umukinnyi wo hagati w’umunya-Argentina

Esteban Matías Cambiasso Deleau yatwaye ibikombe 21 mu makipe atandukanye yanyuzemo,arimo Independiente, River Plate, Real Madrid, Inter Milan, Leicester City na  Olympiacos.

Mu ikipe y’igihugu ya Argentina yayikiniye imikino 52 ayitsindira ibitego bitanu.

4.Liz Cambage -Australia (1991)

Liz Cambage withdraws from Australian Opals Olympic team. | Basketball  Australia

Yujuje imyaka 30, umunya-Australiyakazi ukinira  Las Vegas Aces muri  NBA y’Abagore abitse agahigo ko kuba ariwe mukinnyi watsinze amanota menshi mu mukino umwe (53).

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?

Christopher Bauman (2005):

Umunyamerika wakinaga umukino gukirana yitabye Imana afite imyaka 32.

Hal Connolly (2010)Umunyamerika wasiganwaga ku maguru akanakina amarushanwa yo kujugunya inyundo yitabye Imana afite 79.

Ni ibihe bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino?

1886 : Carr Baker Neel & Samuel Neel begukanye irushanwa rya Tennis ribera muri Leta zunze ubumwe za Amerika (US open) mu bakina ari babiri.

1958 : Floyd Patterson yakubise ahwereje Roy Harris yegukana ikamba rye rya 13 mu iteramakofe ry’abafite ibiro byinshi.

Patterson's “Moral Crusade”: Islamophobia in Ali v. Patterson | Sport in  American History

1964: kubera Politiki mbi y’ivangura yakandamizaga abirabura, Afrika y’epfo yaciwe mu mikino Olempike.

2004 :imikino Olempike yari yasubiye ku gicumbi cyayo i Athènes mu Bugeleki, bwa mbere abagore barushanijwe mu gutera intosho, umudali wa zahabu wegukanwa n’umunya-Cuba kazi Yumileidi Cumbá

2008 : mu mikino Olempike yabereye i Beijing mu Bushinwa, umurusiyakazi wamamaye mu gusimbuka yifashishije ikibando yashyizeho agahigo ke ka 24, ubwo yasimbukaga metero 5.05 ari nako yegukana umudali wa zahabu Olempike.

2008: mu mikino Olempike yabereye i Beijing mu Bushinwa, Abashinwa batwaye irushanwa rya Tennis ikinirwa ku meza badatsinzwe umukino n’umwe

2016 : Mu mikino Olempike yabereye i Río de Janeiro muri Brazil, umunya-Jamaica Usain Bolt yegukanye umudali wa zahabu Olempike mu kwirukanka metero 200 aho yazikoze mu masegonda 19.78, ukaba wari. Umudali wa zahabu Olempike wa gatatu wikurikiranya muri izi metero kuko yari yawutwaye 2012 i Londres na 2008 i Beijing

Going the extra half-mile: Retired Bolt trains for 800 event

Usain Bolt yegukanye umudali wa zahabu Olempike mu 2016 muri metero 200

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − four =

Previous Post

Mozambique: UN irasaba ko hongerwa imfashanyo ku bahunze muri Cabo Delgado

Next Post

Kevin Monnet Paquet utegerejwe mu Mavubi yerekeje muri Chypre

Related Posts

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
12/11/2025
0

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kevin Monnet Paquet utegerejwe mu Mavubi yerekeje muri Chypre

Kevin Monnet Paquet utegerejwe mu Mavubi yerekeje muri Chypre

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.