Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abakinnyi ba Rayon batangiye ibirori by’akataraboneka bava i Nyanza berekeza i Kigali – Amafoto

radiotv10by radiotv10
05/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abakinnyi ba Rayon batangiye ibirori by’akataraboneka bava i Nyanza berekeza i Kigali – Amafoto
Share on FacebookShare on Twitter

Rayon Sports yaraye itsinze mucyeba wayo w’ibihe byose APR FC igitego 1-0 yegukana Igikombe cy’Amahoro nyuma y’imyaka itanu nta gikombe itwara, yahagurutse i Nyanza yerekeza i Kigali mu birori by’akataraboneka.

Ni ibirori bitangira mu karere ka Huye bikaza gusorezwa mu mujyi wa Kigali, kuri Kigali Pelé Stadium aho iyi kipe iza kwereka abakunzi bayo igikombe cy’Amahoro yegukanye.

Incamake z’uko umukino wayihuje na APR FC kuva ku munota wa mbere kugeza umukino urangi. Ni umukino wari watangiye ukerereweho iminota irenga 20 nyuma yo kutumvikana ku cyicaro cy’abatoza ndetse n’abakinnyi b’ababasimbura. Abakinnyi b’ikipe ya rayon Sports babanje gusohoka bicara ku ruhande rw’iburyo, nyuma abatoza ba Apr FC baza kuhabasanga bikurura impaka zatumye umupira utinda gutangira.

Byaje kuba ngombwa ko amakipe yombi asubizwa mu rwambariro, rayon Sports isubira ho yari yicaye naho ijya ku ruhande rw’ibumoso yari yanze kwicaraho, umupira ubona gutangira.

Iminota ya mbere y’umukino yihariwe n’ikipe ya APR FC yagiye gusatira rayon Sports gusa ntibashe gutera mu izamu. Ikipe ya Rayon Sports uburyo bwa mbere yabonye ni umupira wafashwe na Luvumbu wahise awuha Onana, acenga abakinnyi ba APR FC awusubiza Luvumbu awuteye uca kure y’izamu.

Ku munota wa 20 w’umukino ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego ku mupira wari uhinduwe mu rubuga rw’amahina na Onana, Ngendahimana Eric awutsinda n’umutwe nyuma yo kurarira, umusifuzi wo ruhande Karangwa Justin aramanika igitego kirangwa.

Nyuma y’iyi minota ikipe ya Rayon Sports yaje kwigaranzura Apr FC ikomeza no kwiharira umukino, aho abakinnyi nka Onana, Luvumbu na Ojera bazonze cyane ba myugariro ba APR FC.

Ku munota wa 40 w’umukino nyuma yo guhererakanya neza kw’abakinnyi ba rayon Sports, Hertier Nzinga Luvumbu yateye ishoti rikomeye umunyezamu Ishimwe Pierre awufashe uramucika, Ngendahimana Eric ahita awusubizamo kiba igitego cya Rayon Sports.

Mu gice cya kabiri cy’umukino amakipeyombi yagarutse yigana ariko ntihagira uburyo bukomeye bw’igitego bugaragara, usibye Coup-Franc Luvumbu yateye umunyezamu wa APR Fc awushyira hejuru y’izamu.

Ikipe ya APR FC yaje gukora impinduka ikuramo Kwitonda Alain Bacca yinjizamo Ishimwe Anicet, Rayon Sports nayo ikuramo Rafael Osaluwe yinjiza Kanamugire Roger, naho APR FC ikuramo na Yannick Bizimana hinjira Mugunga Yves.

Nyuma yo gushakisha igitego ku mpande zombi umusifuzi wa kane yerekanye iminota itatu y’inyongera, iyi yaje kurangira nayo bikiri igitego 1-0 cya Rayon Sports ihita yegukana igikombe.

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − one =

Previous Post

Abantu bitwaje intwaro Gakondo bateye urusengero bashwanyaguza Bibiliya

Next Post

Manchester City yegukanye FA Cup isatira gukuraho agahigo ka Manchester United ko mu 1999

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Manchester City yegukanye FA Cup isatira gukuraho agahigo ka Manchester United ko mu 1999

Manchester City yegukanye FA Cup isatira gukuraho agahigo ka Manchester United ko mu 1999

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.