Sunday, October 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abakinnyi ba Rayon batangiye ibirori by’akataraboneka bava i Nyanza berekeza i Kigali – Amafoto

radiotv10by radiotv10
05/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abakinnyi ba Rayon batangiye ibirori by’akataraboneka bava i Nyanza berekeza i Kigali – Amafoto
Share on FacebookShare on Twitter

Rayon Sports yaraye itsinze mucyeba wayo w’ibihe byose APR FC igitego 1-0 yegukana Igikombe cy’Amahoro nyuma y’imyaka itanu nta gikombe itwara, yahagurutse i Nyanza yerekeza i Kigali mu birori by’akataraboneka.

Ni ibirori bitangira mu karere ka Huye bikaza gusorezwa mu mujyi wa Kigali, kuri Kigali Pelé Stadium aho iyi kipe iza kwereka abakunzi bayo igikombe cy’Amahoro yegukanye.

Incamake z’uko umukino wayihuje na APR FC kuva ku munota wa mbere kugeza umukino urangi. Ni umukino wari watangiye ukerereweho iminota irenga 20 nyuma yo kutumvikana ku cyicaro cy’abatoza ndetse n’abakinnyi b’ababasimbura. Abakinnyi b’ikipe ya rayon Sports babanje gusohoka bicara ku ruhande rw’iburyo, nyuma abatoza ba Apr FC baza kuhabasanga bikurura impaka zatumye umupira utinda gutangira.

Byaje kuba ngombwa ko amakipe yombi asubizwa mu rwambariro, rayon Sports isubira ho yari yicaye naho ijya ku ruhande rw’ibumoso yari yanze kwicaraho, umupira ubona gutangira.

Iminota ya mbere y’umukino yihariwe n’ikipe ya APR FC yagiye gusatira rayon Sports gusa ntibashe gutera mu izamu. Ikipe ya Rayon Sports uburyo bwa mbere yabonye ni umupira wafashwe na Luvumbu wahise awuha Onana, acenga abakinnyi ba APR FC awusubiza Luvumbu awuteye uca kure y’izamu.

Ku munota wa 20 w’umukino ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego ku mupira wari uhinduwe mu rubuga rw’amahina na Onana, Ngendahimana Eric awutsinda n’umutwe nyuma yo kurarira, umusifuzi wo ruhande Karangwa Justin aramanika igitego kirangwa.

Nyuma y’iyi minota ikipe ya Rayon Sports yaje kwigaranzura Apr FC ikomeza no kwiharira umukino, aho abakinnyi nka Onana, Luvumbu na Ojera bazonze cyane ba myugariro ba APR FC.

Ku munota wa 40 w’umukino nyuma yo guhererakanya neza kw’abakinnyi ba rayon Sports, Hertier Nzinga Luvumbu yateye ishoti rikomeye umunyezamu Ishimwe Pierre awufashe uramucika, Ngendahimana Eric ahita awusubizamo kiba igitego cya Rayon Sports.

Mu gice cya kabiri cy’umukino amakipeyombi yagarutse yigana ariko ntihagira uburyo bukomeye bw’igitego bugaragara, usibye Coup-Franc Luvumbu yateye umunyezamu wa APR Fc awushyira hejuru y’izamu.

Ikipe ya APR FC yaje gukora impinduka ikuramo Kwitonda Alain Bacca yinjizamo Ishimwe Anicet, Rayon Sports nayo ikuramo Rafael Osaluwe yinjiza Kanamugire Roger, naho APR FC ikuramo na Yannick Bizimana hinjira Mugunga Yves.

Nyuma yo gushakisha igitego ku mpande zombi umusifuzi wa kane yerekanye iminota itatu y’inyongera, iyi yaje kurangira nayo bikiri igitego 1-0 cya Rayon Sports ihita yegukana igikombe.

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 2 =

Previous Post

Abantu bitwaje intwaro Gakondo bateye urusengero bashwanyaguza Bibiliya

Next Post

Manchester City yegukanye FA Cup isatira gukuraho agahigo ka Manchester United ko mu 1999

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA
FOOTBALL

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Manchester City yegukanye FA Cup isatira gukuraho agahigo ka Manchester United ko mu 1999

Manchester City yegukanye FA Cup isatira gukuraho agahigo ka Manchester United ko mu 1999

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.