Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron uri mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za America, yasangiye na mugenzi we Joe Biden bari kumwe na ba Madamu babo.
Perezida Emmanuel Macron yageze muri Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022 ari kumwe na Madamu we Brigitte Macron.
Ubwo Macron na Madamu Brigitte Macron bageraga ku Kibuga cy’Indege i Washington, hahise haririmbwa indirimbo zubahiriza Ibihugu byombi.
Nyuma yo kugera muri USA, Emmanuel Macron yashyize ubutumwa kuri Twitter, agira ati “Ni igihe cyo kwishimira ubushuti buri hagati y’Ibihugu byombi, ni igihe cyo gutera intambwe mu byiza no guhangana n’imbogamizi ziriho.”
Mu gitondo cya kare [cyo mu Rwanda] kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, Perezida Joe Biden na we yagaragaje ko yakiriye mugenzi we Emmanuel Macron na Madamu we Brigitte Macron.
Mu butumwa buherekejwe n’ifoto, Perezida Joe Biden ari gusangira na Emmanuel Macron na ba Madamu babo, yagize ati “Ndi guha ikaze zimwe mu nshuti mu mujyi.”
Perezida Emmanuel Macron wagiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Leta Zunze Ubumwe za America rugamije gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi, yanasuye ahashyinguye abari abasirikare ba America ahitwa Arlington, barwanye urugamba rw’ubwigenge rw’u Bufaransa.
Yanasuye kandi abari abasirikare bageze mu zabukuru (anciens combattants) barwanye uru rugamba, abashimira uruhare bagize mu rugendo rwatumye u Bufaransa bugera ku rwego rugezeho ubu.
RADIOTV10