Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Podium yagombaga kuzifashishwa na Papa yahanutse bitunguranye

radiotv10by radiotv10
30/01/2023
in AMAHANGA
0
DRC: Podium yagombaga kuzifashishwa na Papa yahanutse bitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Mbere y’amasaha macye ngo Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis agera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahitegeye [podium] yagombaga kuzifashisha, yahanuwe n’imvura, aho bivugwa ko abayubatse bari bayisondetse.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, habura umunzi umwe ngo Papa Francis atangirire uruzinduko muri Sudani y’Epfo no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe imyiteguro yo kwakira uyu mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, irimbanyije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haje kuzamo kidobya.

Umunyamakuru wo muri iki Gihugu witwa Rodriguez Katsuva yatangaje ko “Podium yagombaga kuzakira Papa yasenywe n’imvura. Mbere y’amasaha ngo Nyirubutungane ahagere.”

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko iri senyuka rya Podium nanone ryatewe n’iyubakwa ryayo rififitse, akavuga ko ibi bitari bikwiye kuba nubwo muri iki Gihugu hamenyerewe ibidatunganye ariko bitari bikwiye kuba kuri nyirubutungane.

Avuga ko hari amakuru avuga ko umwe mu banyabubasha, yariye amafaranga yagombaga gukoreshwa mu bikorwa byo kwitegura kwakira Papa Francis.

Abasesenguzi bibaza iyo iyi podium iza kugwa Papa ayiriho, icyo byari gucura, n’isura byari gusiga kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruhando mpuzamahanga.

Papa Francis agiye gusura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe iki Gihugu kimaze iminsi kibasiwe n’ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwacyo, aho umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC mu mirwano.

Iyi podium yahanutse
Igisenge cyangiritse

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + seventeen =

Previous Post

Umunya-Maroc wabiciye bigacika mu cy’Isi yegukanywe n’ikipe imwe mu zahise zimubengukwa

Next Post

Abigiye kuri Buruse ya Leta banze kwishyura basabwe kurya bari menge ko hari ikibategereje

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abigiye kuri Buruse ya Leta banze kwishyura basabwe kurya bari menge ko hari ikibategereje

Abigiye kuri Buruse ya Leta banze kwishyura basabwe kurya bari menge ko hari ikibategereje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.