Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe urugendo rwagejeje Polisi ku wafatanywe umurundo wa magendu y’inzoga zikaze z’amamiliyoni

radiotv10by radiotv10
22/06/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hasobanuwe urugendo rwagejeje Polisi ku wafatanywe umurundo wa magendu y’inzoga zikaze z’amamiliyoni
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 33 yafatiwe mu rugo rwo mu Kagari Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yarahahinduye ububiko bw’inzoga za Likeri, kuko hafatiwe izifite agaciro ka miliyoni zirenga 21 Frw. Hasobanuwe uko yafashwe.

Uyu mugabo yafashwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ubucuruzi butemewe bwa magendu rizwi nka ASOC, ku wa Kabiri tariki 20 Kamena.

Hafashwe kandi ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto (Motari) w’imyaka 38, ari na we wabanje gufatwa, afatiwe ku Gisimenti mu Murenge wa Remera, ubwo yari afite amacupa 10 y’izi nzoga za magendu, azishyiriye abacuruzi.

Aba bombi, bafatanywe amacupa 305 y’izi nzoga zo mu bwoko bwa Likeri zirimo Camino, Veuve Cliquot, Amarula, Moet, Hennessy, Chivas, Tequila Petron, Absolute Vodka, Remy Martin, Jameson, Bailey, Cointreau, Jack Daniel, Hendricks, Black label na Courvoisier, zifite agaciro ka 21 385 000 Frw.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Polisi yari ifite amakuru kuri uyu mumotari ko akunda gutwara izi nzoga azishyiriye abacuruzi mu bice bitandukanye.

Yagize ati “Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu baje kubona uwo mumotari atwaye amacupa 10 y’izo nzoga za magendu, ubwo yari ageze ku Kisimenti bahita bamufata.”

Avuga ko uyu mumotari akimara gufatwa yavuze nyiri izi nzoga, ko ari “iz’umugabo utuye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, na we wahise afatwa nyuma y’uko Abapolisi bahageze basaka mu nzu abamo bakamusangana andi macupa 295.” 

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mugabo na we akimara gufatwa, yavuze ko na we izi nzoga azizanirwa n’undi mugabo uzikura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mugabo kandi yavuze ko na we yakoreraga uwo wundi, akagemura izi nzoga mu bacuruzi banyuranye, akoresheje abamotari babiri barimo uyu bafatiwe rimwe, na we akaba yahembwaga ibihumbi 150 Frw ku kwezi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 14 =

Previous Post

Abahanzi babiri byavugwaga ko bakundana babitanzeho umucyo izuba riva

Next Post

Umuhanzi ugezweho muri Tanzania agaragaje ishusho itari izwi y’indirimbo nyarwanda iwabo

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ugezweho muri Tanzania agaragaje ishusho itari izwi y’indirimbo nyarwanda iwabo

Umuhanzi ugezweho muri Tanzania agaragaje ishusho itari izwi y’indirimbo nyarwanda iwabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.