Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Perezida Kagame yavuze ko atakomeza kwihanganira ibyagwingije ‘Football’ n’icyo agiye gukora

radiotv10by radiotv10
05/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Perezida Kagame yavuze ko atakomeza kwihanganira ibyagwingije ‘Football’ n’icyo agiye gukora
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yahaye umuburo abo muri ruhago nyarwanda yakunze kuvugwamo ingeso zidakwiye nk’amarozi na bitugukwaha, avuga ko agiye kubyinjiramo kandi ko hari abo bizagiraho ingaruka.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, ubwo yagarukaga ku bibazo byakunze kuvugwa muri rugaho nyarwanda, dore ko Perezida asanzwe akunda siporo ndetse n’Igihugu kikaba gikomeje gushora imari mu mikino.

Ibibazo byakunze kuvugwa muri ruhago nyarwanda, biri muri nyirabayazana yo kuba itajya itera imbere ndetse n’Ikipe y’Igihugu ntitange umusaruro ushimishije.

Perezida Kagame yavuze ko nko ku ruhande rw’abatora “ubwabo bafite ukuntu imyumvire yabo itari mizima bihagije, na bo ndetse ngira ngo ahari hakwiriye kuzamuka abandi bashya.”

Yakomeje agira ati “Abantu rero kuva kera b’imipira ugasanga aho kwitoza bihagije, aho gukora ibyangombwa bihagije byo guha abakinnyi, ahubwo bari aho bari mu ndagu, bari mu marozi cyangwa gutanga bituga [ruswa], umusifuzi […], ugasanga ibyo biratwara 50% y’ibyagakwiye kuba bikorwa.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze ko ibi bikwiye guhagarara ndetse agiye gushaka umwanya akabyinjiramo.

Yagize ati “Nagiye njya mu bindi byinshi sinabonye umwanya uhagije, ariko ndumva nzashaka umwanya wabyo ngahangana na byo nk’uko hari ibindi dusanzwe duhangana na byo ndetse bamwe nibatareba neza ubwo nzaba nabigiyemo, bizabagiraho ingaruka.

Ubwo nimbijyamo, ntabwo nakwemera ibitekerezo by’ubutindi nk’ibyongibyo ko bijya aho bikaba ari byo bikoreshwa mu Gihugu cyangwa mu mikino ireba twese. Abakoresha ibyo babe banyiteguye.”

Gukoresha amarozi na ruswa biri mu bikunze kuvugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda cyane cyane muri shampiyona, ndetse ibintu nk’ibi Umukuru w’igihugu akaba yari yabyamaganye ubwo yakiraga ikipe y’igihugu muri Gashyantare 2021 ubwo yari ivuye mu mikino ya CHAN 2020.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byo muri ruhago bikwiye guhagarara

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 15 =

Previous Post

Impamvu u Rwanda rudakora ibirori ku munsi w’Ubwigenge

Next Post

Perezida Kagame yaganiriye na Macky Sall wemeje ko ataziyamamariza kongera kuyobora Senegal

Related Posts

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

by radiotv10
14/01/2026
0

Dr. Charles Mugemana wari umaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye...

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

by radiotv10
12/01/2026
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yaganiriye na Macky Sall wemeje ko ataziyamamariza kongera kuyobora Senegal

Perezida Kagame yaganiriye na Macky Sall wemeje ko ataziyamamariza kongera kuyobora Senegal

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.