Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Tunisia ibitse igikombe yabaye igihugu cya gatanu cyageze mu Rwanda gukina FIBA AfroBasket2021

radiotv10by radiotv10
19/08/2021
in SIPORO
0
Tunisia ibitse igikombe yabaye igihugu cya gatanu cyageze mu Rwanda gukina FIBA AfroBasket2021
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu ya Tunisia y’abagabo bakina Basketball “The Eagles of Carthage” yageze mu Rwanda aho yaje kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama-5 Nzeri 2021. Tunisia yabaye ikipe ya gatanu muri 16 azagera mu Rwanda nyuma ya South Sudan, Misiri, Uganda na Republique Centre Afrique.

Ikipe y’igihugu ya Tunisia iri mu itsinda rya kabiri (B) iri kumwe na Republique Centre Afrique, Egypt na Guinea.

Tunisia izaba ikina inshuro iri rushanwa ku nshuro ya 23 ikaba igihugu kimaze kuritwara inshuro ebyiri (2011, 2017), yabaye iya kabiri mu 1965 mu gihe yasoje ku mwanya wa gatatu inshuro enye (1970, 1974, 2009, 2015).

Angola ibitse ibikombe byinshi (11) ni imwe mu makipe atinyitse azaba ari mu irushanwa ry’uyu mwaka kuko inari mu itsinda rya mbere (A) kumwe n’u Rwanda, DR Congo na Cape Verde.

Mu irushanwa riheruka, Tunisia yatwaye igikombe cya 2017 itsinze Nigeria amanota 77-65 ku mukino wa nyuma. Icyo gihe mu irushanwa ryakiriwe na Senegal yasoje ku mwanya wa gatatu itsinze Morocco amanota 73-62.

Icyo gihe kandi, Ikechukwu Somtochukwu Diogu wa Nigeria niwe wahize abandi (MVP) anarusha abandi amanota yatsinze mu irushanwa kuko nibura mu mukino yatsindaga impuzandengo y’amanota 22.

Muri rusange ibihugu 16 bizaba biteraniye muri Kigali Arena ni; Rwanda, DR Congo, Angola, Cape Verde, Tunisia, Republic Central Africa, Egypt, Guinea, Nigeria, Ivory Coast, Kenya, Mali, Senegal, Cameron, South Sudan na Uganda.

Abakinnyi ba Tunisia basesekara mu Rwanda

Tunisia bareba neza niba nta COVID_19 bafite mu bakinnyi babo

Usher Komugisha (Iburyo) uzaba ashinzwe itumanaho muri FIBA AfroBasket 2021 yakira abakinnyi ba Tunisia i Kigali

Image

Umukinnyi wa Tunisia avuye gufata ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19

PHOTOS: FERWABA

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

FERWABA na MINISPORTS bashyizeho amabwiriza azakurikizwa kugira ngo abafana bazinjire mu mikino ya AfroBasket 2021

Next Post

Umunyezamu Kimenyi Yves ari mu maboko ya Police

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyezamu Kimenyi Yves ari mu maboko ya Police

Umunyezamu Kimenyi Yves ari mu maboko ya Police

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.