Abanya-Gabon baramukiye mu mihanda mu bice binyuranye by’Igihugu by’umwihariko mu Murwa Mukuru i Libre Ville, bishimira ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo wari utaramara n’umunsi umwe atorewe indi manda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo igisirikare cya leta ya Gabon cyavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko bahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo wari umaze gutangazwa ko yatsinze amatora yabaye mu cyumweru gishize.
Komisiyo y’Amatora muri iki Gihugu, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ku mugaragaro ko ibyavuye mu matora bigaragaza ko Ali Bongo ari we watsindiye kuyobora iki Gihugu muri manda ya gatatu n’amajwi 64%.
Ni intsinzi abasirikare n’abatavugarumwe na Leta bamaganye, bavuga ko badashyigikiye ko Bongo umaze imyaka 14 ku butegetsi asubiraho kuko nta bushobozi agifite bwo kuyobora Igihugu cyane ko afite uburwayi bwamushegeshe amaranye imyaka itanu.
Ikindi gituma bamagana iyo ntsinzi, ni uko imyaka 53 ishize, umuryango wa Ali Bongo wihariye ubutegetsi ntawundi wo hanze babererekera.
Byatumye bahita bamushyira ku gatebe bafata ubutegetsi, basesa ibyavuye mu matora, banasesa Itegeko Nshinga n’inzego zose z’ubuyobozi.
Bamaze kandi kuvuga ko bamufunze, akaba asimbuwe n’uwari ukuriye abamurinda, akaba ari we Perezida w’inzibacyuho.
Abaturage bahise bagaragaza ko bishimiye ibi byakozwe n’igisirikare, bahita birara mu mihanda baririmba ko baruhutse akangari k’ibibazo byo ku ngoma ya Bongo byari byarabazengereje.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10