Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Afurika: Habaye indi ‘Coup d’Etat’ yatunguranye isamirwa hejuru n’abaturage

radiotv10by radiotv10
30/08/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Afurika: Habaye indi ‘Coup d’Etat’ yatunguranye isamirwa hejuru n’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Abanya-Gabon baramukiye mu mihanda mu bice binyuranye by’Igihugu by’umwihariko mu Murwa Mukuru i Libre Ville, bishimira ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo wari utaramara n’umunsi umwe atorewe indi manda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo igisirikare cya leta ya Gabon cyavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko bahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo wari umaze gutangazwa ko yatsinze amatora yabaye mu cyumweru gishize.

Komisiyo y’Amatora muri iki Gihugu, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ku mugaragaro ko ibyavuye mu matora bigaragaza ko Ali Bongo ari we watsindiye kuyobora iki Gihugu muri manda ya gatatu n’amajwi 64%.

Ni intsinzi abasirikare n’abatavugarumwe na Leta bamaganye, bavuga ko badashyigikiye ko Bongo umaze imyaka 14 ku butegetsi asubiraho kuko nta bushobozi agifite bwo kuyobora Igihugu cyane ko afite uburwayi bwamushegeshe amaranye imyaka itanu.

Ikindi gituma bamagana iyo ntsinzi, ni uko imyaka 53 ishize, umuryango wa Ali Bongo wihariye ubutegetsi ntawundi wo hanze babererekera.

Byatumye bahita bamushyira ku gatebe bafata ubutegetsi, basesa ibyavuye mu matora, banasesa Itegeko Nshinga n’inzego zose z’ubuyobozi.

Bamaze kandi kuvuga ko bamufunze, akaba asimbuwe n’uwari ukuriye abamurinda, akaba ari we Perezida w’inzibacyuho.

Abaturage bahise bagaragaza ko bishimiye ibi byakozwe n’igisirikare, bahita birara mu mihanda baririmba ko baruhutse akangari k’ibibazo byo ku ngoma ya Bongo byari byarabazengereje.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Umuhanzi ugezweho mu Rwanda yungutse imbaranga nshya

Next Post

Ibanga umugore yameneye umugabo we ryatumye yica umwana ‘babyaranye’

Related Posts

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

by radiotv10
15/09/2025
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former president of the Democratic Republic of Congo, delivered a message to the Congolese people, stating...

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibanga umugore yameneye umugabo we ryatumye yica umwana ‘babyaranye’

Ibanga umugore yameneye umugabo we ryatumye yica umwana ‘babyaranye’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.