Ambasaderi Claver Gatete uherutse guhabwa kuyobora Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Ubukungu muri Afurika, yazirahiriye imbere y’Umunyamabanga Mukuru w’Uyu Muryango, António Guterres.
Ni nyuma y’uko Ambasaderi Claver Gatete aherutse kujya i Addis Ababa muri Ethiopia, ahasanzwe hari icyicaro gikuru cy’iyi Komisiyo izwi nka UN ECA.
Claver Gatete wari umaze umwaka n’igice ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yahawe izi nshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Ubukungu muri Afurika, mu ntangiro z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2023.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres wanahaye Amb. Claver Gatete izi nshingano, ni na we wakiriye indahiro ze.
Ubutumwa dukesha iyi Komisiyo ya UN ishinzwe Ubukungu muri Afurika, bwanyuze kuri X, buvuga ko “Mu muhango wo gutangira ku mugaragaro inshingano z’Umunyamabanga Nshingwakorwa wa ECA, Claver Gatete yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2023.”
Ambasaderi Claver Gatete wasimbuye Umunya-Cameroon Vera Songwe wari usoje manda ye yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa UN ECA, yageze i Addis Ababa mu cyumweru gishize, tariki 02 Ugushyingo 2023, ari na bwo yakiranwaga icyubahiro n’abasanzwe bakora muri iyi Komisiyo, barimo abashinzwe umutekano.
Iyi komisiyo igiye kuyobora na Ambasaderi Claver Gatete, yashinzwe mu 1958; uretse kuba ifite Icyicaro gikuru i Addis Ababa, inafite ibiro by’amashami mu Bihugu binyuranye birimo u Rwanda, Sénégal, Maroc, Niger no muri Cameroon.
RADIOTV10