Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO, ritangaza ko ikibazo cyo kwiheba no kwigunga biri kugaragara muri bamwe mu batuye Isi, gikomeje gukaza umurego, ari na byo byanatumye hashyirwaho itsinda rigamije kugabanya ubukana bw’iki kibazo.
Iri tsinda ryashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rigamije kwigisha abatuye Isi, ingaruka zo kwigunga no kwiheba.
Iri shami kandi rigaragaza ko ingaruka z’iki kibazo cyo kwigunga, zingana n’izo kuba umuntu yanywa amasegereti cumi n’atanu ku munsi.
Uretse ibi kandi, WHO ivuga ko umuvuduko w’izamuka ry’ingaruka z’iki kibazo, uri hejuru kuko ziruta iz’umubyibuho ukabije na wo uri mu bihangayikishije abatuye Isi.
CNN itangaza ko intego y’iri tsinda ryashyizweho, ari uguhangana n’ikibazo cyo kwigunga nk’ikibazo gikomereye ubuzima bwa muntu muri iki gihe, no kwigisha rubanda ko kwigunga ari uburwayi, ndetse n’icyo bashobora gukora mu gihe bafite ikibazo nk’iki.
Iri tsinda rikuriwe na Dr Vivek Murthy ndetse n’umuyobozi w’urubyiruko mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Chido Mpemba, ririmo n’abandi bantu 11 barimo umuyobozi ushinzwe imihindagurikire y’ikirere mu Gihugu cya Vanuatu.
Mu gihe cy’imyaka itatu isi tsinda rizatanga raporo izerekana uko kwigunga no guhezwa bigira ingaruka mu buzima n’imibereho bya muntu ndeste no ku buzima bwo mu mutwe.
Ikibazo cyo kwigunga cyarushijeho gukara nyuma y’icyorezo cya COVID-19, aho iki cyorezo cyatumye hashyirwaho ingamba zabuzaga abantu guhura, no kwinyagambura ngo bajye aho bashaka.
Taikun NDAHIRO
RADIOTV10