Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: Umukinnyi w’ikipe ikomeye mu Rwanda wagaragaje imyitwarire yanenzwe yafatiwe ibihano

radiotv10by radiotv10
25/11/2023
in SIPORO
0
Volleyball: Umukinnyi w’ikipe ikomeye mu Rwanda wagaragaje imyitwarire yanenzwe yafatiwe ibihano
Share on FacebookShare on Twitter

Gisubizo Merci ukinira ikipe ya APR Volleyball Club uherutse gukubita umutwe umutoza we ubwo iyi kipe yari mu irushanwa ry’akarere ka Gatanu, yahagaritswe mu bikorwa byose by’uyu mukino wa Volleyball mu gihe kingana n’umwaka.

Ni icyemezo cyafashwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), nk’uko bikubiye mu ibaruwa yandikiwe uyu mukinnyi kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023.

FRVB ivuga ko iki cyemezo cyavuye mu myanzuro y’inama ya Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe yabaye ku wa 22 Ugushyingo 2023, hashingiwe ku mategeko ngengamikorere y’iri shyirahamwe, cyane cyane mu ngingo ya 128, iy’ 129 n’iy’ 130.

Iyi baruwa ivuga kandi ko imyitwarire idahwitse yagaragajwe n’uyu mukinnyi Gisubizo Merci, atari iya vuba, kuko yanayigaragaje no mu ikipe y’Igihugu y’Ingimbi yitabiriye amarushanwa Nyafurika muri Tunisia muri Kanama 2022, ndetse no mu marushanwa anyuranye yabereye mu Gihugu.

Igakomeza igira iti “Turakumenyesha ko, kubera amakosa akomeye wakoze yo gukubita umutoza Rwanyonga Mathieu mu irushanwa rya Zone V Club Championship ku mukino wahuje APR Volleyball Club na Police Volleyball Club muri kimwe cya kabiri muri BK Arena, ibyo byabaye tariki ya 18 Ugushyingo 2023, uhawe ibihano bikurikira: Uhagaritswe mu bikorwa byose bya Volleyball mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe.”

Uyu mukinnyi kandi yamenyeshejwe ko muri icyo gihe kingana n’umwaka, ahagarikiwe guhabwa ibyangombwa bitanga uburenganzira bwo kujya gukinira amakipe yo mu bindi Bihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Ubwiyongere bw’abimukira mu Bwongereza bwatumye uwirukanywe ku Buminisitiri yongera gutunga agatoki PM

Next Post

Yatangiye gufata irangi: Dusogongere ku bwiza bwa Sitade Amahoro izajya yakamo ‘Visit Rwanda’-VIDEO

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future
IMIBEREHO MYIZA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

by radiotv10
28/07/2025
0

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

28/07/2025
Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

28/07/2025
Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

28/07/2025
AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

28/07/2025
Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yatangiye gufata irangi: Dusogongere ku bwiza bwa Sitade Amahoro izajya yakamo ‘Visit Rwanda’-VIDEO

Yatangiye gufata irangi: Dusogongere ku bwiza bwa Sitade Amahoro izajya yakamo ‘Visit Rwanda’-VIDEO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.