Gisubizo Merci ukinira ikipe ya APR Volleyball Club uherutse gukubita umutwe umutoza we ubwo iyi kipe yari mu irushanwa ry’akarere ka Gatanu, yahagaritswe mu bikorwa byose by’uyu mukino wa Volleyball mu gihe kingana n’umwaka.
Ni icyemezo cyafashwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), nk’uko bikubiye mu ibaruwa yandikiwe uyu mukinnyi kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023.
FRVB ivuga ko iki cyemezo cyavuye mu myanzuro y’inama ya Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe yabaye ku wa 22 Ugushyingo 2023, hashingiwe ku mategeko ngengamikorere y’iri shyirahamwe, cyane cyane mu ngingo ya 128, iy’ 129 n’iy’ 130.
Iyi baruwa ivuga kandi ko imyitwarire idahwitse yagaragajwe n’uyu mukinnyi Gisubizo Merci, atari iya vuba, kuko yanayigaragaje no mu ikipe y’Igihugu y’Ingimbi yitabiriye amarushanwa Nyafurika muri Tunisia muri Kanama 2022, ndetse no mu marushanwa anyuranye yabereye mu Gihugu.
Igakomeza igira iti “Turakumenyesha ko, kubera amakosa akomeye wakoze yo gukubita umutoza Rwanyonga Mathieu mu irushanwa rya Zone V Club Championship ku mukino wahuje APR Volleyball Club na Police Volleyball Club muri kimwe cya kabiri muri BK Arena, ibyo byabaye tariki ya 18 Ugushyingo 2023, uhawe ibihano bikurikira: Uhagaritswe mu bikorwa byose bya Volleyball mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe.”
Uyu mukinnyi kandi yamenyeshejwe ko muri icyo gihe kingana n’umwaka, ahagarikiwe guhabwa ibyangombwa bitanga uburenganzira bwo kujya gukinira amakipe yo mu bindi Bihugu.
RADIOTV10