Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18, iri mu irushanwa rya CECAFA muri Kenya, itsinzwe igitego 1-0 n’ikipe y’iki Gihugu cyakiriye irushanwa, bituma u Rwanda rusabwa gutsinda umukino wa nyuma wo mu matsinda kugira ngo ruzamuke.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa tanu za Kenya, saa yine z’i Kigali, warangiye u Rwanda rutsinzwe igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 38’ w’igice cya mbere.
Iyi ntsinzi ya Kenya ihise iyifasha kujya ku mwanya wa mbere ndetse inabona amahirwe yo gukatisha itike yerecyeza muri 1/2 kuko ibi ifite amanota atandatu kuri atandatu.
Ni mu gihe mu mukino wa mbere, u Rwanda rwari rwihagazeho rutsinda Somalia 1-0, naho Kenya yo ikaba yari yatsinze Soudan ibitego 5-0.
Ikipe y’u Rwanda izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu, aho izacakirana na Soudan mu mukino isabwa gutsinda kugira ngo izakomeze mu kindi cyiciro.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10