Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Yerry Mina na Iglesias babonye izuba, Enyimba SC yanyagiye Rayon Sports…ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
23/09/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Yerry Mina na Iglesias babonye izuba, Enyimba SC yanyagiye Rayon Sports…ibyaranze uyu munsi mu mateka
Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi ni kuwa Kane w’itariki ya 23 Nzeli 2021, ni umunsi wa 266 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 99 ngo umwaka urangire, Turi ku kane  wa 38 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 39 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Julio Iglesias  (1943)

Spanish singer Julio Iglesias to perform in Malaysia

Yujuje imyaka 78, umuhanzi w’icyamamare muri muzika ku isi, ni papa wa Enrique Iglesias nawe uzwi cyane muri muzika, uyu mugabo yakinnye muri Real Madrid imyaka ine (1960–1964) mbere yo Kujya mu muziki

2.Chris Wilder (1967)

The making of Chris Wilder: How lower-league battles forged Sheffield  United's rising star

Yujuje imyaka 54, umwongereza utoza Sheffield United yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza

Uyu mugabo yakinaga nka myugariro iburyo mu makipe nka Sheffield United, Rotherham United, Notts County, Bradford City, Brighton & Hove Albion na Halifax Town.

3.Paolo Rossi  ( 1956)

Paolo Rossi obituary | Soccer | The Guardian

Yujuje imyaka 65, Umutaliyani wahoze akina nka Rutahizamu mu ikipe y’igihugu y’u Butataliyani, yahesheje igikombe cy’isi cy’1982 yanatsinzemo ibitego bitandatu byamusheje urukweto rwa zahabu ruhabwa uwatsinze byinshi, yanahawe umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi w’irushanwa, akaba ari umwe mu bakinnyi batatu ku isi batwaye igikombe cy’isi, urukweto rwa zahabu bakaba n’umukinnyi w’irushanwa agahigo asangiye n’umunya-Brazil Garrincha wabikoze mu 1962, n’umunya Argentina Mario Kempes wabikoze mu 1978.

Rossi ari mu bakinnyi batatu bamaze gutsindira u Butaliyani ibitego byinshi (9) mu gikombe cy’isi agahigo asangiye na Roberto Baggio na Christian Vieri

Yanatwaye Ballon d’or anaba umukinnyi wahize abandi ku Mugabane w’Uburayi mu 1982.

Yakiniye amakipe nka Vicenza, yafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 1977 ndetse ayitsindira ibitego 28 bituma aba umukinnyi wa mbere ubaye uwatsinze ibitego byinshi mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu myaka ibiri ikurikiranye.

Mu 1981 yasinyiye Juventus atwarana nayo shampiyona ebyiri, Coppa Italia,  UEFA Cup Winners’ Cup, UEFA Super Cup, European Cup(Champions League).

4.Yerry Mina  (1994)

Yerry Mina mysteriously disappears | Marca

Yujuje imyaka 27 myugariro wa Everton n’ikipe y’igihugu ya Colombia

Yerry Fernando Mina González azwiho gutsindisha umutwe akaba afite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’isi kimwe nka myugariro yatsinze ibitego bitatu mu cy’isi cya 2018.

Yanyuze mu makipe nka Deportivo Pasto, Santa Fe, Palmeiras na  Barcelona, mu ikipe y’igihugu amaze kubakinira imikino 35 yabatsindiye ibitego birindwi

5.Juan Martín del Potro (1988)

Juan Martin del Potro 'Increasing The Intensity' | ATP Tour | Tennis

Yujuje imyaka 33 kabuhariwe mu mukino wa Tennis, umunya Argentina watwaye US open ya 2009.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi

1845:  New York Knickerbockers ikipe ya mbere mu mukino wa Baseball yarashinzwe.

1926 : Bitunguranye Gene Tunney yegukanye ikamba ry’uhiga abandi mu iteramakofe ry’abafite ibiro byinshi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, atsinze Jack Dempsey wari urisanganywe.

2017: Prezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yakuyeho ubutumire bwo kuza muri White house kwa Golden states warriors, nyuma y’uko Stephen Curry yari amaze gutangaza ko atazitabira.

Trump's claims that GM, Ford making ventilators 'right now' not true -  mlive.com

Donald Trump wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

2018: Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri ¼ cya CAF Confederations Cup

Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri CAF Confederations Cup.

Rayon Sports yari yagiye muri Nigeria isabwa kunganya ku bitego cyangwa igatsinda, mu mukino wabereye kuri Enyimba International Stadium

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ntibyayihiriye kuko ku munota wa 12′ gusa Soporushi Augustine Dimgba yari amaze gufungura amazamu.

Ntibyatinze ku munota wa 25′, Caleb Bimenyimana yishyurira igitego Rayon Sports biba 1-1.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinzwe ibitego 5-1, Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Bashunga Abouba mu izamu; ab’inyuma ni Mugabo Gabriel, Rwatubyaye Abdul na Manzi Thierry (kapiteni), aho hagati ni Eric Rutanga, Prosper Donkor, Olivier Sefu na Mutsinzi Ange naho abataha izamu ni Djabel Manishimwe na Bimenyimana Caleb, inyuma yabo gato hari Muhire Kevin.

Bimenyimana Bonfils Caleb amaze gutsinda igitego cya Rayon Sports

Umukinino ubanza wabereye kuri Stade Regional ya Kigali kuwa  16 Nzeri wari warangiye ari 0-0.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − eight =

Previous Post

“Narihannye ubu nta kigare kizongera kunyobya”-Runanira Amza nyuma yo gusinyira Espoir FC

Next Post

Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY baritabira kongere ya UCI

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza
AMAHANGA

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

17/09/2025
Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY baritabira kongere ya UCI

Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY baritabira kongere ya UCI

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.