Michael Tesfay, umukunzi wa Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda wa 2020, akaba aherutse no kumwambika impeta amusaba kuzamubera umugore, ni umusore ukomoka ku babyeyi b’Abanya-Ethiopia, ariko akaba yaravukiye muri Canada. Menya ibindi kuri uyu musore…
Michael Tesfay na Nishimwe Naomie, batangiye umwaka wa 2024 bateye indi ntambwe mu rugendo rw’urukundo rwabo, kuko tariki 01 Mutarama, ari bwo bambikanye impeta y’urukundo bemeranya kuzashyingiranwa nk’umugore n’umugabo.
Tesfay watsindiye umutima wa Miss Naomie, asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga no mu buzima, akaba yarashinze ibigo bibiri bya Let’s Reason na Bizcotap, zibanda ku bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, ndetse no guhanga udushya mu by’ikoranabuhanga.
Tesfay yavukiye mu mujyi wa Toronto muri Canada, ku babyeyi bombi b’Abanya-Ethiopia.
Uyu musore ukunze kugaragaza ko atewe ishema no kuba akundana na Miss Naomie, asanzwe akunda gukora imyitozo ngororamubiri mu rwego rwo kwita ku mubiri we.
Tesfay asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ibidukikije ndetse n’ubuzima, yakuye muri Kaminuza ya University i Londres mu Bwongereza.
Afite kandi impabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na politiki z’ubuzima yakuye muri University of Edinburgh, muri Scotland.
Mbere yo kwikorera, Tesfay yakoze mu nzego zinyuranye zirimo kaminuza ya Western University yizemo ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ubwo yimukiraga mu Rwanda muri 2021 arangije amasomo ye, yakoze muri Rotary Club ya Kigali Virunga.
Muri iki gihe kandi akorana bya hafi na Minisiteri y’ubuzima, mu bijyanye na serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda.
RADIOTV10