Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe icyo Papa Francis yaganiriye na Perezida wa Tanzania

radiotv10by radiotv10
13/02/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hatangajwe icyo Papa Francis yaganiriye na Perezida wa Tanzania
Share on FacebookShare on Twitter

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yakiriye Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, baganira ku ngingo zinyuranye zirimo amahoro muri Afurika.

Perezida Samia Suluhu Hassan yakiriwe na Papa Francis kuri uyu wa Mbere i Vatican, aho yajyanye n’abayobozi mu nzego zinyuranye muri Tanzania, barimo n’abo muri Kiliziya ya Tanzania.

Papa Francis na Madamu Samia Suluhu Hassan, bemeranyijwe ku guteza imbere umubano hagati ya Tanzania na Vatican.

Perezida Madamu Samia kandi yashimiye Papa ku musanzu wa kiliziya Gatulika mu bikorwa bigamije imibereho myiza muri Tanzania, by’umwihariko mu burezi ndetse n’ubuvuzi.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Papa i Vatican, rivuga ko ibiganiro bya Papa Francis na Perezida Madamu Samia, byibanze ku mubano w’impande zombi; Tanzania na Vatican.

Madamu Samia kandi yanaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin mu kiganiro cyarimo n’Umunyamabanga wa Vatican ushinzwe Umubano wa za Leta n’Imiryango Mpuzamahanga, Archbishop Paul Richard Gallagher.

Umubano wa Tanzania na Vatican watangijwe tariki 19 Mata 1968 ubwo Archbishop Pierluigi Sartorelli yahabwaga inshingano zo guhagararira Vatican muri Tanzania.

Tanzania isanzwe ifite Abakristu Gatulika barenga miliyoni 12, bangana na 1/4 cy’umubare w’abaturage ba Tanzania yose ituwe na miliyoni 61.

Kiliziya Gatulika muri Tanzania, isanzwe igira uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, aho ifite ibigo by’amashuri y’incuke 240, amashuri abanza 147, ikagira ibigo by’amashuri yisumbuye 245, ikagira ibigo by’imyuga 110 ndetse na kaminuza eshanu.

Papa Francis yaganiriye na Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 5 =

Previous Post

Ibyo muri Congo bikomeje kudogera, noneho umujinya bawerecyeje ku Bihugu by’ibihangange

Next Post

Menya ibyemezo bibiri bikurikirana nyuma ny’ibyagaragajwe n’umukinnyi w’Umunyekongo byamaganiwe kure mu Rwanda

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibyemezo bibiri bikurikirana nyuma ny’ibyagaragajwe n’umukinnyi w’Umunyekongo byamaganiwe kure mu Rwanda

Menya ibyemezo bibiri bikurikirana nyuma ny'ibyagaragajwe n'umukinnyi w’Umunyekongo byamaganiwe kure mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.