Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya aho gahunda yo kuzohereza mu Rwanda abimukira bavuye mu Bwongereza igeze

radiotv10by radiotv10
21/03/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Menya aho gahunda yo kuzohereza mu Rwanda abimukira bavuye mu Bwongereza igeze
Share on FacebookShare on Twitter

Amasezerano ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza yo kohereza impunzi n’abimukira, akomeje gucamo ibice abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, batabona ibintu kimwe, nubwo Abadepite banze kwemeza ko inkiko zigira ijambo mu ishyira mu bikorwa ryayo, bikaba byatumye haterwa intambwe nziza.

Amavugurura yakozwe muri aya masezerano, yambuye Inkiko uburenganzira bwo kwerekana niba u Rwanda rutekanye mu buryo bw’amategeko ku buryo rwakwakira abo baturage.

Icyo cyemezo cyakomereje mu Basenateri kugira ngo babyemeze mu buryo budakuka, icyakora bo babisubije inyuma; bavuga ko Guverinoma y’iki Gihugu iyobowe na Rishi Sunak itagomba kwirengagiza amategeko.

Icyakora amatora y’Abadepite yagaragaje ko bakomeje badashaka ko amategeko yongera kwitambika ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Minisitiri ushinzwe ikumira ry’abinjira mu bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko, Michael James Tomlinson-Mynors; yavuze ko impamvu inkiko zitagomba kongera kugira ijambo, ari uko uyu mushinga w’itegeko ugaragaza u Rwanda nk’Igihugu gitekanye mu buryo ntashidikanywaho.

Yagize ati “Kandi tugomba kubifata dutyo kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Ni yo mpamvu ingingo ebyiri ziri mu mavugurura asabwa n’Abasenateri ntazemera. Barashaka guha ububasha komite ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya maserezano kugira ngo abe ari yo igena niba u Rwanda rutekanye, sintekereza ko ari byo, kuko Inteko Ishinga Amategeko ari yo igomba kugira ubwo bubasha. Iyi Nteko ni na yo ishobora gufata umwanzuro wo gusesa aya masezerano; cyangwa ikemeza ko twayakomeza kuko u Rwanda rutekanye bashingiye ku biteganywa n’aya masezerano.”

Nubwo ubwiganze bw’Abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi bwatesheje agaciro ubusabe bw’Abasenateri; na bo baracyavuga indimi zitandukanye ku gutekana k’u Rwanda.

Umwe mu Badepite yagize ati “Mwibuke ko Urukiko ruruta izindi ku butaka bwacu rwasuzumye ibimenyetso byose rukanzura ko u Rwanda rudatekanye. Inteko yo ninyuranya na byo birasa nko gutegekesha igitugu. Byaba bimeze nk’aho urukiko mpanabyaha rwahamije umuntu icyaha; ariko kubera ko twe tutabishaka tukemeza ko ari umwere. Ibyo ni ugukoresha ubwigenge bw’Inteko Ishinga Amategeko mu buryo butari bwo.” 

Yakomeje agira ati “Ubu ni bwo buryo buzakomeza ubuhangange bwacu ku ruhando mpuzamahanga. Bizagaragaza ko dukoresha Itegeko Nshinga ryacu mu nyungu z’abaturage. Ndetse uramutse ukoresheje n’ubwenge bwawe; ntiwakwemera ko aba bimukira babangamira inyungu z’Igihugu.”

Guverinoma y’u Bwongereza, yo ivuga ko abimukira ba mbere bagomba kugera i Kigali mu kwezi kwa 6/2024. Abadepite bahise batesha agaciro ingingo 10 bari basabwe guhindura, bikaba bishyira mu mwanya mwiza Guverinoma ya Rishi Sunak; kuko ibyifuzo by’Abasenateri batatowe n’abaturage bidashobora gutesha agaciro ibyemezo by’Abadepite nk’urwego rwashyizweho n’abaturage.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda na yo imaze iminsi micye yemeje iyo mikoranire y’Ibihugu byombi, ndetse Guverinoma y’iki Gihugu ikaba iherutse gushyiraho umukozi wihariye ushinzwe gukurikirana aya masezerano n’andi ateye nka yo.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 2 =

Previous Post

Abumva ko gutsinda Rwanda mu ntambara byakoroha, izingiro ry’ibibazo na Congo, umuti wabyo,…-Isesengura ry’Umuhanga

Next Post

Ibyo Apôtre Yongwe yatangaje agisohoka i Mageragere n’ibyamuranze mu Igororero

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo Apôtre Yongwe yatangaje agisohoka i Mageragere n’ibyamuranze mu Igororero

Ibyo Apôtre Yongwe yatangaje agisohoka i Mageragere n’ibyamuranze mu Igororero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.