Monday, June 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye akayabo k’amafaranga azahembwa abakinnyi ba Arsenal muri uyu mwaka n’uzarusha abandi

radiotv10by radiotv10
06/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye akayabo k’amafaranga azahembwa abakinnyi ba Arsenal muri uyu mwaka n’uzarusha abandi
Share on FacebookShare on Twitter

Imishahara y’abakinnyi b’ikipe ya Arsenal, mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, yagiye hanze, aho Raheem Sterling uherutse kuyizamo ku ntizanyo avuye muri Chelsea, ari we uri ku mwanya wa mbere mu bahembwa menshi.

Ikipe ya Arsenal imaze igihe igaragaza inyota yo kwegukana Shampiyona y’u Bwongereza, no muri uyu mwaka ifite iyi ntego, nyuma yo kurushwa na Manchester City amanota 2 gusa mu mwaka w’imikino ushize. Ibi byatumye Mikel Arteta, Umunya Espagne utoza Arsenal, agerageza kongera amaraso mashya muri iyi kipe, mu isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi.

David Raya, wari intizanyo ya Brentford, ahita agurwa n’iyi kipe ya Arsenal, naho Riccardo Calafiori na Mikel Merino, bose hamwe, bayizamo kuri miliyoni 70 z’Ama-Pounds.

Arsenal kandi, nyuma yo gutakaza umunyezamu Aaron Ramsdale, waguzwe na Southampton, yo yazanye Norberto Murara Neto nk’umusimbura wa David Raya.

Gusa ku munsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, Arsenal yazanye Umwongereza Raheem Sterling, nk’intizanyo ya Chelsea.

Uyu Raheem Sterling, w’imyaka 29, intizanyo ye yavugishije benshi muri Shampiyona y’u Bwongereza, dore ko byari nyuma y’uko akuwe mu myitozo y’ikipe ya mbere ya Chelsea, y’Umutoza Enzo Maresca.

Raheem Sterling, kuza kwe muri Arsenal, bisobanuye ko ari we uzajya ahembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bayo, gusa izajya imwishyura atarenga 50% by’ayo yahembwaga muri Chelsea, ubwo ni 162 500 Pounds, naho Chelsea yo imwishyure asigaye.

Raheem Sterling akaba yaraciye ku Mudage Kai Havertz mu bahembwa menshi muri Arsenal, dore ko we ahembwa 280 000 Pounds ku Cyumweru.

Mu Cyumweru kimwe, Gabriel Jesus we ahembwa 265 000 Pounds, Declan Rice na Captain Martin ∅degaard, buri umwe, ahembwa 240 000 Pounds, mu gihe Thomas Partey we afata 200 000 Pounds.

Indi mishahara y’abakinnyi ba Arsenal, ku Cyumweru, nka Bukayo Saka, afata 195 000 Pounds, William Saliba agahembwa 190 000 Pounds, Gabriel Martinelli we ni 180 000 ounds, na Ben White uhabwa 150 000 Pounds.

Naho mu bakinnyi bashya muri iyi kipe, Myugariro Riccardo Calafiori we, ku Cyumweru ahembwa 120 000 Pounds mu gihe Umunya-Espagne Mikel Merino afata asaga 90 000 Pounds, akaba anganya na Leandro Trossard ndetse na Jurrien Timber.

Umunyezamu wa mbere wa Arsenal, David Raya, ni umwe mu bahembwa amafaranga macye, dore ko afata 85 000 Pounds ku cyumweru, aho arusha Jakub Kiwior ufata 58 000 Pounds n’umunyezamu mushya Norberto Murara Neto ufata 50 000 Pounds.

Raheem Sterling uheruka kwinjiramo ni we uzajya afata umushahara munini
Kai Havertz na we ari mu bafata agatubutse
Kimwe na Thomas Partey na Kapiten wabo Martin
Na Jesus
Imishahara yose

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + ten =

Previous Post

Nyagatare: Umugore wafatanywe ibitemewe yahise akora ikindi gikorwa kigize icyaha

Next Post

Congo yagobotswe n’u Burayi na America mu guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende

Related Posts

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

by radiotv10
09/06/2025
0

Amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga APR FC na Rayon Sports, yatanze andi kujya ku isoko ryo kugura abakinnyi...

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

by radiotv10
06/06/2025
0

Myugairo Gabriel Magalhães wa Arsenal FC, yongereye amasezerano muri iyi kipe azageza 2029, yavuze ko yishimiye kuguma muri iyi kipe,...

Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon bari bafite icyo bayitakira baremwe agatima

Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon bari bafite icyo bayitakira baremwe agatima

by radiotv10
05/06/2025
0

Abakinnyi b’abanyamahanga bakinira Rayon Sports FC bari bamaze igihe bataka kudahabwa amatike y’indege abasubiza iwabo mu biruhuko bizejwe kuyahabwa, ndetse...

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

by radiotv10
04/06/2025
0

Manishimwe Djabel uherutse guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ariko akangirwa kwinjira muri Algeria, yatanze umucyo ku cyatumye inzego...

Umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabengutswe n’ikipe ikomeye muri Canada

Umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabengutswe n’ikipe ikomeye muri Canada

by radiotv10
04/06/2025
0

Niyibizi Ramadhan ukinira ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi, uri gusoza amasezerano ye muri APR FC, yahawe ubutumire n'ikipe  yo mu...

IZIHERUKA

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho
AMAHANGA

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

by radiotv10
09/06/2025
0

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

09/06/2025
M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

09/06/2025
Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

09/06/2025
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

09/06/2025
Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

09/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo yagobotswe n’u Burayi na America mu guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende

Congo yagobotswe n’u Burayi na America mu guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.