Monday, June 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakuru Anita Apendo nyuma yo gusezera aho yakoreraga yabonye ikindi gitangazamakuru agiye gukorera

radiotv10by radiotv10
06/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru Anita Apendo nyuma yo gusezera aho yakoreraga yabonye ikindi gitangazamakuru agiye gukorera
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Anita Pendo uherutse gusezera ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yari amazeho imyaka 10, yamaze gutangazwa nk’umunyamakuru mushya wa Radio imwe yo mu Rwanda ikora ibiganiro by’imyidagaduro.

Isezera rya Anita Pendo ryamenyekanye mu cyumweru gishize, tariki 30 Kanama 2024, aho yari yasezeye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yari amazeho imyaka 10.

Nyuma yo gusezera, hatangiye kuvugwa amakuru ko yaba agiye kwerecyeza kuri Radio Kiss FM iri mu zikora imyidagaduro mu Rwanda, ndetse uyu munyamakuru na we akaba ari byo amenyerewemo.

Ni isezera ryabayeho nyuma y’iminsi micye, Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera agizwe Umuyobozi Wungije w’Ikigo cy’Igihugu cyItangazamakuru, imirimo yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 23 Kanama 2024 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, Umunyamakuru Anita Pendo, wari wakiriwe kuri Kiss FM mu kiganiro kizwi nka ‘Breakfast with Star’ kiba buri wa Gatanu, yahise anatangazwa nk’umunyamakuru mushya w’iyi Radio.

Mu butumwa buha ikaze Anita Pendo kuri Kiss FM, ubuyobozo bw’iyi radio, bwagize buti “Ibihuha byabaye impamo. Urakaza neza kuri Kiss FM, Anita Pendo.”

Umunyamakuru Anita Pendo, kuri iyi radio ya Kiss FM, azajya akora ikiganiro Kiss Breakfast gitambuka kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, cyari gisanzwe gikorwa n’abanyamakuru barimo Isheja Butera Sandrine.

Anita Pendo yahawe ikaze kuri Kiss FM

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Congo yagobotswe n’u Burayi na America mu guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende

Next Post

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yahawe igihembo gitangirwa muri UAE

Related Posts

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

by radiotv10
09/06/2025
0

Abahanzi Ariel Wayz na Juno Kizigenza bari mu bagezweho muri iki gihe mu Rwanda, banigeze kuvugwaho gukundana, bagiye guhurira mu...

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti uri mu bitaramo bizenguruka u Burayi, yararikiye abatuye muri Finland kwitegura...

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

by radiotv10
05/06/2025
0

Karomba Gaël uzwi nka Coach Gaël mu ishoramari ry’imyidagaduro mu Rwanda, uherutse gutangaza ko yifuza kuzana mu Rwanda umuhanzi Chris...

Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

by radiotv10
03/06/2025
0

Nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye mu nzu ifasha abahanzi ya 1: 55 AM, biravugwa ko yaba agiye kwerecyeza muri...

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

by radiotv10
03/06/2025
0

Umuhanzi Kenny Sol yamaze gutandukana n’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM, nyuma yo kubicaho amarenga ko ashobora kuba agiye kuyivamo....

IZIHERUKA

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho
AMAHANGA

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

by radiotv10
09/06/2025
0

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

09/06/2025
M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

09/06/2025
Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

09/06/2025
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

09/06/2025
Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

09/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yahawe igihembo gitangirwa muri UAE

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yahawe igihembo gitangirwa muri UAE

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.