Umuhanzi The Ben wagarutsweho mu rubanza ruregwamo Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta akaba ari mu batanze ikirego, yandikiye Urukiko rwaburanishije uyu munyamakuru amusabira imbabazi, amusabira gufungurwa.
Mu rubanza ku ifunga ry’agateganyo rwabaye ku wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024, Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyagezweho mu iperereza kuri Fatakumavuta, birimo amagambo asebanya yagiye akoresha mu bihe bitandukanye, aho yayavugaga ku bantu banyuranye barimo umuhanzi The Ben.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko The Ben ari mu batanze ikirego, bwavuze ko Fatakumavuta abinyujije mu biganiro byatambukaga kuri YouTube na X, yavuze ko “Ubukwe bwa The Ben buzabamo akavuyo” ndetse ko atazi kuririmba.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije ku ifunga ry’agateganyo uyu munyamakuru, kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, rwafashe icyemezo ko agomba gukurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30.
Gusa hagaragaye ibaruwa yanditswe n’Umuhanzi The Ben asabira imbabazi uyu munyamakuru wamuvuzeho amagambo asebanya.
Muri iyi baruwa yanditswe tariki 05 Ugushyingo 2024, ikanashyirwaho umukono na Noteri witwa David, The Ben atangira agaragaza umwirondoro we, akagira ati “Nandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mbamenyesha ko ntanze imbabazi ku makosa yankoreye nkaba nsaba
ko Sengabo Jean Bosco ‘Fatakumavuta’ yarekurwa.”
Kuri uyu wa Gatatu kandi mbere gato yuko Urukiko rufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Fatakumavuta, The Ben yari yatambukije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, na bwo avuga ko yababariye uyu munyamakuru.
Mu butumwa bwe, The Ben yari yagize ati “nahisemo urukundo, nahisemo kubabari. Nubwo amagambo yawe yankomerekeje bikomeye, ariko ndagusengera ngo ubone gutabarwa n’amahoro. Fata, ndagusengera ngo urekurwe mu nzira nziza. Kandi nizeye ko urukundo ruzayobora amahoro y’ahazaza hawe.”
Nyuma y’iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze, uregwa n’umunyamategeko we, bafite iminsi itanu yo kukijuririra, ndetse mu gihe babihitamo, bakaba bakoresha iyi baruwa yanditswe na The Ben.
RADIOTV10