Umugabo w’imyaka 28 y’amavuko ukekwaho kwica ateye icyuma umugore we w’imyaka 32 babanaga mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yafatiwe mu Karere ka Nyagatare afite umugambi wo gutorokera muri Uganda.
Icyaha cyo kwica umugore we, uyu mugabo witwa Tuyizere agikekwaho kugikora mu cyumweru gishize tariki 24 Ugushyingo 2024, ariko akaba yari yahise atoroka.
Uyu muryango wabayemo ibi byago utuye mu Mudugudu wa Rukaragata mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda, bivugwa ko wari usanzwe ubana mu makimbirane.
Amakuru yemejwe na Polisi y’u Rwanda, ahamya ko uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Nyagatare bikekwa ko yashakaga gutorokera mu Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemereye ikinyamakuru cyitwa Igihe ko uyu mugabo yamaze gufatwa. Yagize ati “Bigaragara ko yashakaga gutorokera mu gihugu cy’abaturanyi.”
Uyu ukekwaho kwica umugore we, yahise agarurwa mu Karere ka Kamonyi, kugira ngo hakomeze inzira zo kumushyikiriza inzego z’ubutabera, aho ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Amakuru yavuye mu baturanyi, yavuaga ko nyakwigendera n’umugabo we bahoraga mu ntonganya, byanatumye yahukana ajya kwishakira undi mugabo, ariko uyu mugabo ukekwako kumwica, yakomeje kumubuza amahwemo, byanatumye agaruka mu rugo rwe bongera kubana.
RADIOTV10