Sunday, June 8, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uwitabiriye Miss Rwanda yahishuye aho urukundo rwe n’umusore yihebeye rugeze

radiotv10by radiotv10
02/12/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Uwitabiriye Miss Rwanda yahishuye aho urukundo rwe n’umusore yihebeye rugeze
Share on FacebookShare on Twitter

Miss Darina Kayumba witabiriye Miss Rwanda iheruka ya 2022, akanegukana ikamba ry’Igisonga cya kabiri, yagaragaje ko yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bamaze igihe bakundana, bakaba bitegura kuzarushinga.

Uyu mukobwa uri mu bazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse akaba anatambutsa ibiganiro kuri YouTube, yakunze kugaragaza ko urukundo rwe n’umuhanzi w’umuraperi, Kimzer, ari pata na rugi, mu mashusho n’amafoto akunze gusangiza abantu, agaragaza bari kugirana ibihe byiza.

Amakuru ahari, avuga ko aba baherutse kujya kugirira ibihe byiza muri Uganda, aho bari bagiye kwishimira intambwe bamaze gutera mu rugendo rw’urukundo rwabo, ari na ho yamwambikiye impeta amusaba kuzamubera umugore.

Mu buryo bweruye, uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yabyeruye mu ijoro ryacyeye kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukuboza 2024, ko yamaze kwambikwa impeta ya Fiancaille.

Ni mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza intambwe ishimishije we n’umukunzi we bamaze gutera, ndetse anamushimira uburyo amubanira mu rukundo.

Miss Darina kandi yari aherutse gushimangira urukundo akunda uyu mukunzi we, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko, yagize mu kwezi gushize, amushimira kuba yaraje mu buzima bwe, akabuha igisobanuro n’umunezero udakama.

Miss Darina yegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2022
Miss Darina Kayumba n’umukunzi we bakomeje kuryoherwa n’urukundo rwabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + nine =

Previous Post

Igisubizo RIB yahaye uwayibajije icyo iteganyiriza Abaturarwanda mu mpera z’umwaka

Next Post

Menya ibiciro bishya muri gahunda yari itegerejwe mu gutwara abagenzi muri Kigali

Related Posts

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti uri mu bitaramo bizenguruka u Burayi, yararikiye abatuye muri Finland kwitegura...

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

by radiotv10
05/06/2025
0

Karomba Gaël uzwi nka Coach Gaël mu ishoramari ry’imyidagaduro mu Rwanda, uherutse gutangaza ko yifuza kuzana mu Rwanda umuhanzi Chris...

Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

by radiotv10
03/06/2025
0

Nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye mu nzu ifasha abahanzi ya 1: 55 AM, biravugwa ko yaba agiye kwerecyeza muri...

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

by radiotv10
03/06/2025
0

Umuhanzi Kenny Sol yamaze gutandukana n’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM, nyuma yo kubicaho amarenga ko ashobora kuba agiye kuyivamo....

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

by radiotv10
31/05/2025
0

Ibitaramo bizenguruka Igihugu mu iserukiramuco rizwi nka ‘MTN-Iwacu Muzika Festival’ bigiye kongera kuba nk’uko byatangajwe n’abasanzwe babitegura. Sosiyete ya EAP...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibiciro bishya muri gahunda yari itegerejwe mu gutwara abagenzi muri Kigali

Menya ibiciro bishya muri gahunda yari itegerejwe mu gutwara abagenzi muri Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.