Miss Darina Kayumba witabiriye Miss Rwanda iheruka ya 2022, akanegukana ikamba ry’Igisonga cya kabiri, yagaragaje ko yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bamaze igihe bakundana, bakaba bitegura kuzarushinga.
Uyu mukobwa uri mu bazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse akaba anatambutsa ibiganiro kuri YouTube, yakunze kugaragaza ko urukundo rwe n’umuhanzi w’umuraperi, Kimzer, ari pata na rugi, mu mashusho n’amafoto akunze gusangiza abantu, agaragaza bari kugirana ibihe byiza.
Amakuru ahari, avuga ko aba baherutse kujya kugirira ibihe byiza muri Uganda, aho bari bagiye kwishimira intambwe bamaze gutera mu rugendo rw’urukundo rwabo, ari na ho yamwambikiye impeta amusaba kuzamubera umugore.
Mu buryo bweruye, uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yabyeruye mu ijoro ryacyeye kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukuboza 2024, ko yamaze kwambikwa impeta ya Fiancaille.
Ni mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza intambwe ishimishije we n’umukunzi we bamaze gutera, ndetse anamushimira uburyo amubanira mu rukundo.
Miss Darina kandi yari aherutse gushimangira urukundo akunda uyu mukunzi we, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko, yagize mu kwezi gushize, amushimira kuba yaraje mu buzima bwe, akabuha igisobanuro n’umunezero udakama.
RADIOTV10